00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yaguze Meebo ngo yongere imbaraga za Google+

Yanditswe na

JeanBosco Mutibagirana

Kuya 6 June 2012 saa 07:07
Yasuwe :

Nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa Google yamaze gutangaza ko yaguze urubuga nkoranyambaga rwitwa Meebo amadorali agera kuri miliyoni 100 y’Amanyamerika mu rwego rwo guha imbaraga serivisi yayo yitwa google+.
Urubuga 01net.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko aya mafaranga akubye inshuro 10 ayo Facebook yatanze igura iyitwa Instagram ariko ngo ibi byari bikenewe cyane kuri Google.
Meebo yatangiye kugaragara mu mwaka wa 2005 ikaba ihuza imbuga zitandukanye zifasha abantu kohererezanya (…)

Nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa Google yamaze gutangaza ko yaguze urubuga nkoranyambaga rwitwa Meebo amadorali agera kuri miliyoni 100 y’Amanyamerika mu rwego rwo guha imbaraga serivisi yayo yitwa google+.

Urubuga 01net.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko aya mafaranga akubye inshuro 10 ayo Facebook yatanze igura iyitwa Instagram ariko ngo ibi byari bikenewe cyane kuri Google.

Meebo yatangiye kugaragara mu mwaka wa 2005 ikaba ihuza imbuga zitandukanye zifasha abantu kohererezanya ubutumwa nka (Windows Live Messenger, Yahoo! Messenger, Facebook chat, Google Talk, Jabber, n’izindi) mu idirishya rimwe. Kuva Meebo yatangira gukorera kuri murandasi yafashije abayikoresha kubona amatangazo yagaragaraga ahagana hasi kuri paji yayo ndetse no kubahuza n’inshuti bakungurana ibitekerezo.

Ubuyobozi bwa Google bwahise butangaza ko abahanga babo mu gukoresha imbuga nkoranyambaga bagiye gukora ibishoboka byose ngo abari basanzwe bakoresha Meebo bahite bakoresha Google+ nta ngorane, kandi bakomeze kohererezanya ubutumwa n’abo bari basanzwe bakorana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages