Icyari kiraje ishinga Mark Zuckerberg, washinze Facebook akaza no kugura WhatsApp, ni ukongera abakoresha ubu buryo ndetse ashaka ko yaba inzira nziza yakorerwamo ubucuruzi igihe izaba yarengeje abantu miliyari.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, yerekanye ko nibura umwe ku bantu barindwi bakoresha ubu buryo buri kwezi kugira ngo bahore baganira n’inshuti zabo za hafi, imiryango n’abandi.
Abakoresha iyo porogaramu bishimira ko batishyura amafaranga nk’uko bigenda ku butumwa bugufi (sms), aho umuntu yishyura amafaranga ya buri butumwa yohereje.
Kuri WhatsApp, bisaba gusa kuba ufite internet muri telefoni yawe kugira ngo wohereze cyangwa wakire ubutumwa n’izindi serivisi itanga.
Uru rubuga kandi abarukoresha bikubye inshuro ebyiri kuva aho ruguriwe na Facebook akayabo ka miliyari 20 z’amadolari ya Amerika.
WhatsApp ntiyigeze ikoresha uburyo bwo kwamamaza bishobora kuyihesha inyungu, ndetse ntiyigeze inashyira mu bikorwa igitegekerezo cyari cyatanzwe n’abayikoze cyo kugira ngo uyikoresha abe yasabwa kugira ifatabuguzi.
Yatangaje ko iri kwiga uko hajyaho serivisi yifashishwa n’inganda mu guhanahana amakuru n’abakiriya bayo, akaba ari uburyo bwari busanzwe bukoreshwa na porogaramu yo mu Bushinwa yitwa WeChat.
AFP dukesha iyi nkuru yavuze ko Facebook inyuze muri porogaramu yayo ya messenger ari yo iza ku mwanya wa kabiri mu gukoreshwa n’abantu benshi, aho ifite abagera kuri miliyoni 800 kandi yo ikaba inakorerwaho ibikorwa by’ubucuruzi birimo kwamamaza, kwishyura ingendo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO