Icyo gice cya “Status” giherereye mu gace kazwi nka “Updates” muri WhatsApp, aho umuntu ashobora gusangiza abandi ubutumwa bw’amajwi, amafoto, amashusho cyangwa inyandiko bimaraho amasaha 24.
Kuri ubu rero, uretse kubona amakuru asanzwe asangizwa n’inshuti cyangwa abo mu muryango ufitiye nimero, ushobora no gutangira kujya ubona amatangazo yishyuwe agaragara muri icyo gice.
Kuva kera, Meta yari yaratekereje kuzana uburyo bwo kwamamaza kuri WhatsApp, gusa icyo gitekerezo abashinze urwo rubuga ntibigeze bagishyigikira na gato. Mu 2020, Meta yari yarahagaritse icyo gitekerezo, ariko mu 2023, Umuyobozi wa WhatsApp, Will Cathcart, yemeje ko bagikomeje gutekereza ku ishyirwa mu bikorwa ryacyo.
Mu mwaka ushize wa 2023, Meta yabonye amafaranga arenga miliyari 160 z’amadolari ya Amerika aturutse mu kwamamaza.
Meta yatangaje ko mu gutoranya ubutumwa bwamamaza umuntu azajya asangizwa, hazajya hashingirwa ku makuru make izaba imufiteho, harimo igihugu arimo, ururimi akoresha n’imiyoboro akunda gukurikirana.
Nubwo bimeze bityo, uru rubuga rwahumurije abarukoresha ko rutazigera rusangiza amakuru yabo bwite, nka nimero za telefone, ibigo byamamaza.
Nubwo Meta ivuga ko ibyo byose bitazabangamira ubwisanzure bw’abakoresha WhatsApp, hari impungenge z’uko isura y’uru rubuga rwari rusanzwe rudakorerwaho ubucuruzi ishobora guhinduka, by’umwihariko ku bantu bashyira imbere umutekano w’amakuru yabo bwite n’ibiganiro byihariye.
Gusa Meta ishimangira ko intego yayo atari ukwinjirira abantu, ahubwo ari ukongera uburyo abacuruzi bageza ibicuruzwa cyangwa serivisi ku bantu bifuza kumenya ibijyanye na byo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!