Mu ntangiriro za Nyakanga 2025, Jack Dorsey, uri mu batangije urubuga rwa Twitter, ni bwo yubatse uru rubuga rushya rwo kohererezanya ubutumwa. Bitchat ikoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth.
Ibi bivuze ko abarukoresha bagomba kuba begeranye byibuze mu ntera itarenga metero 100. Ntabwo ikoresha umuyoboro uwo ari wo wose w’itumanaho cyangawa Wi-Fi.
Kuyikoresha ntibisaba umwirondoro. Bisaba gufungura urubuga gusa, ugahita ubona abarukoresha bakwegereye ku buryo ushobora kubandikira. Rugira uburyo bwo gushyiraho no guhindura ifoto ikuranga.
Dorsey avuga ko uru rubuga rwafasha cyane ahantu hakunze kuba ibibazo by’ihuzanzira nk’ahaba hakoraniye abantu benshi nko mu birori binini cyangwa mu gihe cy’ibiza aho imiyoboro y’itumanaho iba yangiritse.
Kugeza ubu uru rubuga ntiruboneka kuri PlayStore ariko abakoresha telefoni za Android bashobora kurubona ku rubuga rwa GitHub.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!