00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko urubuga rushya ‘Isokko’ rwo guhahira ku ikoranabuhanga rwavutse i Kigali

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 January 2025 saa 01:24
Yasuwe :

Akiri umwana muto, Ngabo Christian, yifuzaga gukora porogaramu za mudasobwa zifasha abantu gukora imirimo runaka mu buryo buboroheye. Yari ashishikajwe n’ikoranabuhanga cyane n’uko ryakoreshwa mu gukemura ibibazo mu buzima bwa buri munsi.

Bijya gutangira byahereye mu 2023, ubwo umunsi umwe Ngabo yari yicaye mu nzu i Kigali atutubikana, kubera ubushyuhe bwari bwinshi mu Ukuboza.

Yagiye kuri internet ashaka kugura ‘ventilateur’ ngo igezwe mu rugo, ariko agenda ahura n’ibibazo byinshi.

Iduka rimwe ryagaragazaga ko rifite iyi ‘ventilateur’ ariko ahamagaye asanga zashize.

Uko kugorwa kose kwatumye uyu musore wize iby’ikoranabuhanga, yishakamo igisubizo, yifuza gukora urubuga rufasha abantu kugura ibicuruzwa mu buryo bworoshye kandi bwizewe.

Nyuma y’umwaka, igitekerezo cya Ngabo cyaje kuba impamo, havuka uburyo bushya bwo kugura ibintu ku ikoranabuhanga [e-commerce], ‘Isokko’, ishoboza Abanya-Kigali kubona buri kimwe bakeneye nk’imyambaro igezweho, ibiribwa by’ibanze n’impano zidasanzwe biba biri mu maduka atandukanye kandi bikabagezwaho uwo munsi.

Izina ry’uru rubuga rikomoka ku ijambo ry’Ikinyarwanda ‘isoko’.

Ngabo Christian ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ngabo ubu utuye muri Atlanta, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko igihe yafashe icyemezo cyo gukora Isokko, “Ubwa mbere sinigeze mbitekerezaho cyane, ariko nyuma inshuti yanjye yambwiye ko nakomeza inzozi zanjye. Kuko nari maze kugira uburambe mu gukora porogaramu, nafashe icyemezo cyo kubikora.”

Icyatangiye ari igitekerezo, cyahindutse umushinga ukomeye muri Mata 2024. Muri Nzeri, kubaka urubuga birarangira, mu Ukuboza ifungurwa ku mugaragaro ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babiri.

Kugeza ubu, Isokko iboneka nk’urubuga rwa internet, ikaboneka kuri App Store, no kuri Google Play Store, ikaba ifasha abayikoresha kubona ibicuruzwa byinshi mu maguriro akomeye muri Kigali nka Simba Supermarket na Sawa Citi.

Kuri uru rubuga, umuguzi abona amakuru nyayo y’ibicuruzwa bihari mu iduka runaka, bigakemura cya kibazo cyo kuba watumiza ibidahari.

Isokko ikemura ibibazo bibiri bikomeye mu buryo bwo guhahira ku ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali.

Ngabo ati “Twubatse Isokko kugira ngo dukemure ikibazo cyo kuba amakuru ku bicuruzwa adahindukira ku gihe. Dufatanya n’amaduka kugira ngo amakuru yabo ajye ahinduka igihe cyose.”

Paula Annette Jabiro, utuye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, yifashishije Isokko mu bihe by’iminsi mikuru, yavuze ko “Kungezaho ibicuruzwa byarihuse cyane kandi nakunze ko ibicuruzwa biba bifite ibisobanuro byumvikana. Ushobora kugura ibintu mu buryo bukoroheye.”

Jabiro wamenye amakuru kuri uru rubuga bwa mbere bivuye ku nshuti ye maze agafata icyemezo cyo kurugerageza, yavuze ko “Naguze ibintu bimwe muri Sawa Citi, bingeraho mu minota 36 gusa.”

Mu minsi 10 ya mbere, Isokko yakuwe kuri App Store cyangwa Play Store inshuro 12.000, yiyongera ku rutonde rwa zimwe mu mbuga zo guhahiraho ku ikoranabuhanga zikunzwe mu Rwanda.

Uru rubuga runafite porogaramu ya telefoni

Ngabo yavuze ko uku kugera kure kwatewe n’uburyo bwabo bashyizeho bwo kugura ibicuruzwa byinshi icyarimwe ku giciro gito kugira ngo nabo babitangire igiciro kiri hasi.

Umwe mu misanzu iri gutangwa na Isokko, harimo no guhanga imirimo.

Ngabo Ati “Turimo gushaka gukorana n’abafite imodoka bakeneye akazi kugira ngo batange serivisi yo kugeza ibintu ku babiguze mu buryo bworoshye. Indi gahunda izaza ni uburyo bwo kwiyandikisha nk’abazajya batwara ibicuruzwa, aho bazajya bajya mu maduka bagafata ibikenewe n’abakiliya bakabibashyira. Ni uburyo bwo gufasha abantu kubona amafaranga bidasabye ko bakora akazi amasaha umunani.”

Ubu Isokko ifite Ngabo n’abafatanyabikorwa be babiri nk’abakozi bayo, hakiyongeraho abakozi basanzwe bane n’abatwara ibicuruzwa 10. Hari gahunda yo gukomeza kwagura itsinda kugira ngo uru rubuga ruhure n’ibyifuzo by’abakiliya.

Ngabo yifuza ko Isokko yakaguka, kurenga aho iri ubu. Abona uru rubuga nk’uruzagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, gushyigikira ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ari na ko rushimangira gahunda yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga mu Rwanda.

Yagize ati “Mu gukorana n’amaduka n’amaguriro, ntituba tubafasha kugurisha ibicuruzwa byabo gusa ahubwo tuba tunabahuza n’abakiliya mu buryo bumwe batari guhura.”

Isokko ifite itsinda ry'abamotari bafasha mu kugeza ibicuruzwa ku bakiliya

Umucuruzi ufite iduka ry’ibikoresho by’ubwiza mu nyubako ya Kigali Heights, Deborah Ijigija, yavuze ko yatangiye gukoresha Isokko mur Ukuboza 2024.

Ati “Uru rubuga rworoshya uburyo bwo kugera ku bakiliya, kandi rukoroshya uburyo bwo kubagezaho ibicuruzwa. Biroroha kurukoresha, bikamfasha no kumenya uko mpaza ibyifuzo by’abakiliya banjye.”

Yavuze kandi ko Isokko yamufashije gukorera kuri gahunda no kugenzura uko ibicuruzwa byiyongera cyangwa bigabanyuka mu iduka rye.

Ati “Bituma abakiliya banjye babona ibyo bakeneye. Isokko yazanye impinduka mu bucuruzi bwanjye.”

Ngabo yifuza ko Isokko izaba icyitegererezo ku zindi gahunda zishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.

Afite na gahunda yo gutangira guhugura abahanga mu ikoranabuhanga bakiri bato, kugirango Isokko ibe isoko yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Ikindi yifuza kongere kuri uru rubuga ni ugushyiraho uburyo abakiliya bazajya bagura ifatabuguzi.

Ati “Ibaze kubona bakuzanira umugati buri gitondo mu gihe cy’umwezi akaba ari bwo wishyura. Urwo ni rwo rwego dushaka gutangiraho servisi.”

Imbogamizi ntizibura

Bimwe mu bibazo Isokko ikomeza guhura nabyo mu rwego ry’ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga mu Rwanda, harimo kuba amaduka atabasha gukurikirana amakuru y’ibicuruzwa byayo no kuyagaragaza.

Ngabo ati “Amaduka ntashobora gukurikirana ibicuruzwa byayo [ngo bamenye ibisigaye]. Rimwe na rimwe iyo twifuje kumenya ibicuruzwa bihari ntibaba babizi, Akenshi tujyayo bigasaba ko twe ubwacu ari twe tubyirebera.”

Ibi bibasaba imbaraga nyinshi kandi bikaba intandaro yo kuburira ibicuruza biba bikenewe n’abakiliya ku gihe.

Ati “Iyo iduka ridafite igicuruzwa, biba ngombwa ko duhagarika ubusabe bw’umukiliya. Urugero, dushobora kugaragaza amata nk’ahari, ariko iyo atabonetse ntituba twujuje ibyo umukiliya ashaka bikamubangamira.”

Ngabo yifuza ko imikorere yaba nk’iya Walmart na Target zo muri Amerika, aho abakozi bashobora kugenzura ibicuruzwa bihari hifashishijwe ikoranabuhanga, amakuru agahindurwa mu buryo bwihuse, umukiliya akabona ibihari gusa.

Ati “Ikibazo ni uko iri koranabuhanga ritari hano mu Rwanda. Turi gukora ku buryo twaryubakira amaduka ya hano kugira ngo amakuru ajyanye n’igihe aboneke.”

Ikindi kibazo Isokko ihura nacyo ni ikijyanye n’abakozi bageze ibicuruzwa ku bakiliya, kuko bahindura gahunda yabo yo gukora ku munota wa nyuma.

Ati “Iyo umumotari agaragaje ko adakora ku munota wanyuma biba ngombwa ko dushaka undi umusimbura kugira ngo umukiliya atagerwaho n’ingaruka.”

Kugeza ubu Isokko ikora hagati ya saa kumi z’igitondo kugeza saa yine na 45 z’ijoro kugira ngo ihuze n’amasaha y’amaguriro n’amaduka, ariko Ngabo afite intego yo gukora amaha 24, iminsi irindwi y’icyumweru.

Ati “Nitumara gukorana n’amaduka akora amasaha yose, tukagira n’abamotari bakora amasaha y’ijoro no ku manywa, tuzabasha gukora amasaha yose y’umunsi.”

Hari ubwo abamotari bageza ibicuruzwa hirya no hino baba bake

Nakuze narihebeye gukora porogaramu za mudasobwa…

Ngabo wavukiye kandi akurira mu mujyi wa Kigali, afite abavandimwe batatu, ubu bari kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Kigali, yakomereye amasomo ye ajyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa [computer science] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayasoza mu 2022.

Nyuma yo gusoza amasomo yaje kubona akazi mu kigo cy’imari cya Wall Street Firm nk’ushinzwe gukora porogaramu mudasobwa.

Ngabo ati “Nkiri umwana, nahoranaga inzozi zo kuvamo uwubaka porogaramu za mudasobwa. Nari narihebeye ikoranabuhanga n’uko ryakwifashishwa mu gukemura ibibazo bibangamiye Isi.”

Urwo rukundo rw’ikoranabuhanga no kugira amakenga, nibyo biri ku ruhembe mu kwihangira imirimo kwe. Nyuma y’akazi Ngabo ni umusore ukunda gukina basketball n’imikono yo ku ikoranabuhanga ya ‘video games’.

Hari intego yo kongera abamotari bageza ibicuruzwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali
Ngabo Christian yifuza ko urubuga rwa Isokko ruba intangarugero mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .