00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ibintu bishya ku bushobozi bw’umuntu ukoresha AI

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 July 2026 saa 09:42
Yasuwe :

Ubwenge buhangano bukomeje kwinjira mu buzima bwa buri munsi, aho abantu babukoresha mu kwandika ubutumwa bwa email, gusemura, gukora porogaramu, gutegura inyandiko, gushaka ibitekerezo ku bintu bitandukanye n’ibindi.

Nubwo bworohereza abantu gukora byinshi mu gihe gito, abashakashatsi baribaza niba kubwishingikirizaho cyane bishobora kugabanya ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza byimbitse.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Amerika n’u Bwongereza ku bantu 1.222, bwagaragaje ko gukoresha ubwenge buhangano mu gusubiza ibibazo by’imibare cyangwa gusobanukirwa inyandiko byongera umusaruro w’ako kanya.

Icyakora, iyo ubwo bufasha bukuweho, bamwe mu babukoresheje bagaragaje intege nke mu gukomeza gushaka igisubizo. Ikindi nyuma yo kugorwa no kubona ibisubizo, abantu ngo bahise bacika intege.

Abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko ibi biteye impungenge kuko kudacika intege ari kimwe mu bifasha umuntu kwiga no kugira ubumenyi bwisumbuye.

Umushakashatsi wo muri Carnegie Mellon University, Grace Liu, yavuze ko kubona ibisubizo byihuse bishobora kwambura abantu amahirwe yo kunyura mu nzira yo kwiga no kwivumburira igisubizo.

Ubwenge buhangano butandukanye no gukoresha calculatrice. Calculatrice ishobora gufasha umuntu gukora imibare, ariko uburyo bwo gutekereza bugakomeza kuba mu maboko ye.
AI yo ishobora gukora hafi umurimo wose usaba gutekereza, ku buryo umuntu ashobora kuyikoresha no mu bikorwa yagombye kwikorera.

Ubushakashatsi bwa MIT bwo mu 2025 na bwo bwatanze ibimenyetso by’uko abanyeshuri bakoresha ubwenge buhangano mu kwandika inyandiko bashobora kugira intege nke mu gutekereza no gusesengura.

Abashakashatsi ntibaremeza ko ubwenge buhangano buzagira abantu “abaswa”. Haracyakenewe ubushakashatsi bunini kandi bukorwa igihe kirekire.

Ni yo mpamvu ChatGPT na Gemini zatangiye gushyiraho uburyo bwo kwiga butanga ibimenyetso n’ibibazo, aho guhita butanga igisubizo. Microsoft na yo ivuga ko Copilot yibutsa abayikoresha kugenzura amakuru mu kwirinda kumva ko AI izabakorera byose.

Abahanga basaba amashuri n’abakoresha kwigisha abantu kubanza kugerageza gukemura ibibazo ubwabo, kugenzura ibisubizo bya AI no kubigereranya n’andi makuru.

AI ikomeje guhindura uburyo abantu benshi bakora imirimo yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages