Chrome zo muri iPhone zahawe ubushobozi bwo gushakisha amakuru ukoresheje ‘Google Lens’, aho ubu ushobora kwifashisha ifoto ukayikurikiza n’amagambo icyarimwe.
Izi telefoni zari zisanzwe zikoresha Google Lens mu gushaka amakuru hifashishijwe ifoto ufashe ako kanya cyangwa isanzwe muri telefoni, ariko ubu noneho ushobora kongeraho n’amagambo.
Urugero, ushobora gushyira ifoto y’umwenda muri ‘Google Lens’ ugiye kuwushakaho amakuru runaka, nyuma yo kuyishyiramo ukarenzaho n’amagambo avuga ibara wifuza ry’uwo mwenda.
Ibi bizafasha abifashisha ubu buryo gutanga amakuru make kucyo bifuza kumenyaho byinshi, maze nabo ibisubizo babona bibe bihuye neza neza n’ibyo bivuza.
Iyi Chrome nshya muri iOS ikwemerera no kubika amashusho cyangwa inyandiko nka ‘PDF’ kuri Google Photos cyangwa Google Drive, ku buryo ushobora kubigeraho mu buryo bworoshye.
Ibi kandi bishobora kuba ingirakamaro cyane ku bantu baba baramaze kuzuza ububiko bwabo bwa iCloud buba bungana na 5GB butangwa na Apple. Hari n’aboroherwa gukoresha Google Drive.
Hari kandi uburyo bushya bwo gufungura ikarita ‘map’ kuri chrome ku buryo ushobora gukanda ku merekezo y’ahantu runaka ugahita uhabona bidasabye gufungura porogaramu ya Google Map.
Google yatangaje ko hazagenda hiyongera amavugurura mashya muri Chrome za iOS mu minsi iri imbere.
Aya mavugurura aje mu gihe Apple nayo yashyize hanze uburyo bwo gushaka amakuru bwa “Visual Intelligence Search” ariko bukaba bukora gusa kuri iPhone 16 na 16 Pro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!