Aya masezerano ni igice cy’umushinga mugari witwa Stargate w’agaciro ka miliyari 500$, wo gushyiraho ibikorwaremezo birimo ingufu, mudasobwa zifashishwa mu bubiko bw’amakuru n’ibindi kugira ngo ikoranabuhanga rya AI rikomeze kwaguka. Urangajwe imbere na OpenAI, SoftBank, na Oracle.
Aya masezerano ni intambwe ikomeye kuri TCS; mu mwaka ushize yagaragaje ko ishaka gushora miliyari 7$ mu kubaka ububiko bw’amakuru bukenera ingufu za gigawatt imwe, mu Buhinde.
U Buhinde bukomeje kugaragaramo ubwiyongere bw’ishoramari rinini mu rwego rw’ikoranabuhanga, cyane ibikorwaremezo by’irya AI, aho ibigo mpuzamahanga nka Google, Amazon, Meta, na Microsoft ari byo biriyoboye, udasize n’ibigo nka Reliance, Adani Group, n’ibindi byo muri iki gihugu.
Ku rundi ruhande, Tata Group ibarizwamo TCS, ifite gahunda yo gukoresha porogaramu ya ChatGPT mu bikorwa byayo ikanahabwa abakozi bayo bose babarirwa mu bihumbi, mu myaka mike iri mbere.
OpenAI yatangaje ko abantu miliyoni 100 ari bo bakoresha ChatGPT mu Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!