00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tinder yavuguruye uburyo yoroherezamo abayikoresha kubona abo bahuje intego

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 February 2025 saa 02:01
Yasuwe :

Tinder, urubuga ruri mu zikoreshwa cyane n’abashaka abakunzi, rwongereye ibyiciro bishya mu korohereza abarukoresha kubona abo bahuje intego.

Ibi byiciro birimo icy’abantu bashaka kubaka umubano ufite intego ‘Serious Dater’; icy’abashaka abakunzi b’igihe kirekire ‘Long-Term Partner’; icy’abashaka kubaka umubano ariko hagati y’abantu barenze babiri ‘Non-monogamy’; n’icyiciro cy’abashaka ubucuti bw’igihe gito ‘Short-Term Fun’.

Tinder igaragaza ko uyikoresha ashaka kwinjira mu cyiciro cy’abashaka kubaka umubano ufite intego, agomba kuba afite inyandiko ngufi imuvugaho, gushyiraho nibura amafoto ane, no kwerekana ko wifuza umubano urambye nk’amahitamo yawe.

Mu 2021, nibwo Tinder yatangije ubu buryo bwa ‘Explore’, aho icyo gihe yahaga abayikoresha uburyo bwo gushakisha abakunzi bahuje intego mu byiciro by’abahuje gukunda imikino ‘Gamers’; icy’abakunda kureba filimi cyane ‘Binge Watchers’; icy’abashaka guhura inshuro imwe ‘Free Tonight’ n’ibindi.

Imibare igaragaza ko ubu Tinder ikoreshwa n’abagera kuri miliyoni 75, iboneka mu bihugu 190.

Tinder yavuguruye uburyo yoroherezamo abayikoresha kubona abo bahuje intego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .