00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TikTok yongeye gukora muri Amerika

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 20 January 2025 saa 08:25
Yasuwe :

Tariki 18 Mutarama 2025, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika, abakoresha urubuga rwa TikTok bagera kuri miliyoni 170, babuze serivisi zayo ku murongo.

Urukiko rw’Ikirenga rwategetse TikTok ko igomba kwitandukanya na sosiyete y’Abashinwa iyiyobora yitwa ByteDance, cyangwa igahagarikwa burundu.

Iki cyemezo cyafashwe kubera ko TikTok yakunze gushyirwa mu majwi ko ari igikoresho cy’u Bushinwa bwifashisha mu gutata amakuru muri Amerika, nubwo yo ibihakana.

Gusa nyuma y’amasaha make gishyizwe mu bikorwa, Perezida mushya wa Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko yifuza ko iki cyemezo gihagarika kubahirizwa, ahubwo hakongerwaho iminsi 90 kugira ngo hashakishwe umuti watuma TikTok ikomeza gukora.

Yavuze ko kongeraho iyi minsi ari ukugira ngo haboneke umwanya uhagije wo kuganira ku masezerano y’ubufatanye, aho yatanze igitekerezo ko hashobora kuganirwa ku buryo 50% by’ibikorwa bya TikTok muri iki gihugu byegurirwa Abanyamerika ubundi ByteDance ikagumana ikindi gice cya 50%.

Ni mu murongo wo gushakira umuti impungenge zihari ku kibazo cy’umutekano muke bivugwa ko uterwa na TikTok muri Amerika.

Nyuma y’iri tangazo, TikTok yatangiye kongera gusubiza ku murongo servisi zayo, bituma abari bafiteho konti babasha kongera kuzinjiramo.

Nubwo TikTok yagarutse ku murongo ariko, ku bashaka gukura iyi porogaramu kuri App Store, ntibari kuyibona.

Donald Trump ari kurwanira ishyaka TikTok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .