Iyi internet yihuta yatangiye kugurishwa mu Rwanda muri Gashyantare 2023, aho umuntu uyikeneye yishyuraga ibihumbi 620 Frw kugira ngo abone serivisi za internet ya Starlink, gusa uko iminsi iza ibiciro byayo bigenda birushaho kugabanywa.
Iyi internet ya Starlink ni umushinga w’ikigo SpaceX kizobereye mu by’ikoranabuhanga cy’umuherwe w’Umunyamerika, Elon Musk.
Muri rusange abantu bagura internet yo mu rugo ya Starlink bishyura ifatabuguzi rya buri kwezi rw’ibihumbi 48 Frw mu gihe ku bigo binini bishyura ibihumbi 120 Frw.
Mu kugeza ku bantu internet, Starlink yifashisha ibyogajuru bisaga 3,500 biri mu isanzure. Ni ubushobozi bukomeza kwiyongera, kuko SpaceX ifite ubureganzira bwo kohereza ibyogajuru 12.000 mu isanzure, ndetse yasabye ko byakongerwa, ikemererwa ibyogajuru 30.000.
Kugeza mu mpera za 2023 internet ya 4G yari imaze kugera kuri 97% mu Rwanda hose, ndetse hari no kugeragezwa internet ya 5G.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!