00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB izanye ikoranabuhanga mu kwakira imisanzu ya mituweli

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 30 November 2015 saa 07:43
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, kigiye guca burundu uburyo bwo kwandika mu bitabo (regitsre) no ku mafishi abanyamuryango ba mituweli kuko bwari uburyo butinza serivisi kandi bugatwara igihe kinini, ikaba igiye kubusimbuza ikoranabuhanga.

Mu kiganiro Rulisa Alex, umuyobozi ushinzwe Ishami rya Mituweli muri RSSB yagiranye na IGIHE, yatangaje ko ikoranabuhanga barimo gutanga rizatangirana n’itariki ya mbere 2016 kandi ko rije kwihutisha serivise ndetse no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga. Ati “RSSB yateguye amahugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga agenewe abakozi bakora muri mituweli ku rwego rw’uturere no ku bigo nderabuzima hagamijwe kubahugura mu mirimo yabo ndetse no mu gukoresha ikoranabuhanga rishya rigiye kujya ryifashishwa na bo”.

Yakomeje agira ati “Mbere hakoreshwaga impapuro, amakayi n’amafishi mu buryo butajyanye n’igihe ariko ubu bigiye kujya bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo byorohe kubona umwirondoro w’umunyamuryango ,niba yarishyuye cyangwa yaratanze igice n’ibindi byose kandi ibyo bizihutisha serivisi kurenza uko ibitabo n’impapuro byasazaga ibindi bigatakara.”

Uwamahoro Zainabu, umukozi wa mituweli mu karere ka Bugesera ku kigo nderabuzima cya Mareba yatangaje ko kwandika mu bitabo byatinzaga serivisi, bamwe amafishi yabo akabura ariko nyuma yo guhugurwa yasanze uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye guhindura imikorere yabo ikarushaho kuba myiza kandi byihuse.

Aya mahugurwa yari agenewe abakozi bashinzwe kwakira imisanzu ya mituweli ku rwego rw’uturere ndetse no ku bigo nderabuzima mu gukoresha uburyo bugezweho mu ikoranabuhanga.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwakira imisanzu y’abanyamuryango ba mituweli ndetse no kubaha serivisi buzajya bukorwa hakoreshejwe porogaramu ya mudasobwa aho umukozi wa mituweli azajya yandika umwirondoro w’umunyamuryango, nimero y’irangamuntu y’uhagarariye urugo, bigaragare niba yaratanze umusanzu wose w’abagize umuryango cyangwa yaratanze igice n’ibindi.

Gahunda yo guhugura abakozi ba mituweli ku rwego rw’uturere no ku bigo nderabuzima yatangiye tariki ya 25 Ugushyingo 2015 ikazarangira tariki ya 15 Ukuboza 2015 hahuguwe abasaga 1500 hirya no hino mu gihugu.

Ubuyobozi bwa mituweli muri RSSB buvuga ko buzajya bukomeza guha amahugurwa abo bakozi ariko gahunda nyir’izina yo gusezera ku gukoresha impapuro n’amakayi izatangira tariki ya mbere Mutarama 2016.

Uburyo bwo gukoresha impapuro bugiye gusimbuzwa ikoranabuhanga mu kwakira imisanzu ya mituweli muri RSSB

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages