00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OpenAI yamuritse GPT-4.5 yahawe ubushobozi nk’ubwa muntu

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 28 February 2025 saa 06:34
Yasuwe :

OpenAI yamuritse ikoranabuhanga ryayo rigezweho rya GPT-4.5, ubu rikaba riri kugeragezwa n’abakoresha ChatGPT Pro mbere yo gushyirwa hanze ku mugaragaro.

Nubwo OpenAI yavuze ko GPT-4.5 ari yo igezweho, ntibivuze ko ari yo ifite ubushobozi bwisumbuye kurusha izindi zisanzwe nka o1 cyangwa o3-mini.

o1 izwiho ubushobozi bwo gusubiza ibibazo no gukora isesengura byimbitse, ikaba ari nayo yakoreshejwe mu gutoza GPT-4.5.

o3-mini yo ifasha abantu kujya imuzi ikibazo runaka, igakoresha ubwenge bwinshi mu gusubiza ibibazo biba bikakaye.

GPT-4.5 yongerewe ubushobozi bwo gutunganya inyandiko, ubumenyi rusange bwisumbuye, n’ibindi.

Yubatse mu buryo yoroshya imikoreshereze yayo ku muntu ku kigero yumva aba ari kuganira na mugenzi we.

Abari kuyigerageza batangiye kubona ko GPT-4.5 irusha GPT-4 ubushobozi mu bintu byinshi, cyane cyane mu kugira ibiganiro byuje amarangamutima, ku buryo ushobora kwikanga ko uri kuvugana n’umuntu.

Ubu amaso ahanzwe GPT-5 iteganywa gushyirwa hanze mu mpera za Gicurasi 2025, bikaba bivugwa ko ishobora kuzaba ikoranye ubushobozi bwa o3-mini.

OpenAI yamuritse ikoranabuhanga ryayo rigezweho rya GPT-4.5

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .