00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mythos yatitije amahanga ni gati ki?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 April 2026 saa 12:56
Yasuwe :

Ku wa 7 Mata 2026, Anthropic yashyize hanze Mythos, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano riteye imbere ryakozwe n’ikigo cya Anthropic, kugira ngo rikoreshwe mu bikorwa byo kurinda no gucunga umutekano wo kuri internet [defensive cybersecurity].

Iri koranabuhanga ryashyizwe hanze ku itariki ya 7 Mata, rihita rica igikuba nyuma yo kuvumbura uburyo bwinshi cyane imbonezamikorere z’ibikoresho by’ikoranabuhanga [operating system] na porogaramu zifashishwa mu gusura imbuga za internet [web browser] bishobora kwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga.

Hashize iminsi ibiri gusa, ku wa 9 Mata, agaciro k’imigabane y’ibigo bikora porogaramu za mudasobwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika karahananutse bikomeye cyane, nyuma y’uko hagiye hanze amakuru agaragaza ibyuho ku ikoranabuhanga rikoreshwa buri munsi hirya no hino ku Isi.

Ku itariki ya 20 Mata hashyizwe hanze raporo ivuga kuri Mythos, aho abahanga bagaragaje impungenge ko ubushobozi buhambaye bw’iri koranabuhanga bushobora gukoreshwa nabi n’abagizi ba nabi mu kugaba ibitero by’ikoranabuhanga.

Anthropic yashyize hanze iri koranabuhanga binyuze mu mushinga wiswe Project Glasswing, kugira ngo ibigo byizewe bikomeye n’inzego zita ku mutekano w’ikoranabuhanga bibe ari byo byonyine birihabwa.

Anthropic yahaye uburenganzira bwo gukoresha iri koranabuhanga ibigo bikomeye mu by’ikoranabuhanga nka Amazon, Microsoft, Nvidia na Apple n’itsinda ry’ibindi bigo birenga 40 bicunga sisitemu z’ingenzi za porogaramu za mudasobwa.

Iki kigo cyahisemo gushyira hanze Mythos muri ubu buryo, ahanini kubera ibyago bikomeye by’umutekano byaterwa n’ubushobozi buhambaye bwayo.

Impamvu y’ingenzi ni uko iyo iri koranabuhanga riza gushyirwa hanze rikagera kuri buri wese, abagizi ba nabi cyangwa ba rushimusi mu by’ikoranabuhanga babasha kurikoresha mu kugaba ibitero by’ikoranabuhanga bikomeye kandi mu buryo bwihuse.

Ibi ni ukubera ko bayifashisha mu gushaka ibyuho mu ikoranabuhanga ry’ibigo binyuranye, maze bakabyinjiriramo kugira ngo babyibe.

Kubera ko Mythos ibona izo ntege nke vuba cyane, rishyizwe hanze kuri buri wese, icyo cyuho gishobora kwinjirirwamo mbere y’uko abahanga mu bya mudasobwa babona umwanya wo kukiziba, bityo kurishyira hanze byari gusa nko gushyira ikoranabuhanga ryo ku Isi yose mu biganza by’abashobora kurikoresha nabi.

Ibi bivuze ko byari guteza ibyago ku nzego zikomeye nka banki zigikoresha ikoranabuhanga rya kera n’izindi.

Anthropic yagaragaje ko iri koranabuhanga rikoreshejwe nabi rishobora guhungabanya ubukungu bw’Isi, umutekano w’abaturage n’umutekano w’ibihugu muri rusange.

Nyuma y’ishyirwa hanze ry’iri koranabuhanga, Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu, n’abayobozi mu by’imari bo muri Amerika, u Bwongereza, u Budage n’ibindi bihugu, bakoze inama z’igitaraganya n’ibigo by’ikoranabuhanga na banki, kugira ngo baganire ku buryo bwo gukoresha neza iri koranabuhanga rishya hanarengerwa umutekano w’ibihugu.

Anthropic yashyize hanze iri koranabuhanga binyuze mu mushinga wiswe Project Glasswing

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages