00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha internet ya Starlink mu Rwanda barenze 3000

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 January 2025 saa 03:57
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko mu mwaka wa 2023, Ikigo gitanga internet yihuta cya Starlink, cyari kimaze kugira abafatabuguzi 3.448 mu Rwanda gusa.

Ni imibare yakusanyijwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro [RURA].

Iyi internet ya Starlink ni umushinga w’ikigo SpaceX kizobereye mu by’ikoranabuhanga cy’umuherwe w’Umunyamerika, Elon Musk.

Imibare yo muri Nyakanga 2024 igaragaza ko internet ya Starlink itangwa na SpaceX, yari iri kuboneka mu bihugu 10 bya Afurika.

Bwa mbere iyi internet yageze muri Nigeria mu 2023, hakurikiraho u Rwanda, Mozambique, Kenya, Malawi, Zambia, Benin, Eswatini, Sierra Leone, Mauritius, Madagascar n’ahandi.

Yatangiye kugurishwa mu Rwanda muri Gashyantare 2023.

Mu kwezi kwakurikiyeho, Urwunge rw’Amashuri rwa Gaseke mu Karere ka Gicumbi, rwabaye ishuri rya mbere ryo mu Rwanda ryakiriye iyi internet ya Starlink.

Si mu mashuri gusa kuko muri Nyakanga 2024, Ibigo nderabuzima 40 byo hirya no hino mu Gihugu, byari byamaze kuyigezwamo. Ni igikorwa cyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ku n’abandi bafatanyabikorwa.

Kuri ubu ibiciro by’ibikoresho ku bashaka internet mu Rwanda ni ibihumbi 260 Frw. Muri rusange abantu bagura internet yo mu rugo bishyura ifatabuguzi rya buri kwezi mu byiciro biri, birimo icy’ibihumbi 40 Frw cyangwa ibihumbi 60 Frw bitewe na internet umuntu yifuza.

Ibikoresho bigurwa bwa mbere ku muntu ushaka Starlink, kuri ubu bigeze ku bihumbi 260 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .