Muri Mutarama 2019, Meta yatangaje ko yasanze amagambo y’ibanga (passwords) y’abakoresha imbuga zayo abikwa mu buryo budasobanutse, butari ubukwiriye bwa ‘encrypted’.
Ibi byahaga ububasha uwo ari we wese ubasha kwinjira muri ‘servers’ zayo guhita abona aya magambo y’ibanga.
Mu kwezi kwakurikiye, Meta yongeye gutangaza ko hari andi magambo y’ibanga abarirwa muri za miliyoni ya konti za Instagram na yo abitse mu buryo budatekanye.
Nubwo Meta itatangaje abafite izi konti zishobora kuba zaragizweho ingaruka, hari amakuru avuga ko zirenga miliyoni 600 kuva mu 2012.
Ibi byatumye abakozi ba Facebook barenga 20,000 babona amakuru ya konti nyinshi ariko bemeza ko batigeze bayaha abantu bo hanze ya sosiyete.
DPC yatangaje ko mu iperereza ryakozwe yasanze Meta yararenze ku mategeko azwi nka GDPR agamije kurushaho kurinda amakuru y’abaturage b’i Burayi bakoresha ibigo byose bikenera kubika amakuru yabo.
Iyi komisiyo yatangaje ko andi makuru arambuye azatangazwa nyuma yo gutangaza umwazuro wayo mu buryo burambuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!