Meta AI ni porogaramu yakozwe mu rwego rwo gufasha abantu kuganira nayo, kubona ibisubizo by’ibibazo binyuranye no kubona amakuru y’ingeri zose.
Iyi porogaramu ikoresha ikoranabuhanga rya ‘machine learning’ n’irya ‘natural language processing’ kugira ngo isobanukirwe ibyo uyibajije. Ishobora no kuguha amakuru agezweho binyuze mu masezerano Meta yagiranye na Reuters.
Yamuritswe ku mugaragaro mu 2023, ivugururwa muri Mata 2024.
Ushobora gusanga Meta AI muri Facebook, Messenger, WhatsApp na Instagram, uretse ko itaragera mu bihugu byose.
Uyu mushinga mushya uyobowe n’umuhanga mu ikoranabuhanga Xueyuan Su, ushobora gutuma Meta AI, itongera gukenera serivisi zo gushakisha ‘search’ nka Google Search na Microsoft Bing.
Porogaramu ya Meta AI ikomeje kuzamuka byihuse, aho umuyobozi mukuru Mark Zuckerberg, yatangaje muri Kanama ko ifite abayikoresha bagera kuri miliyoni 185 buri cyumweru n’abarenga miliyoni 400 buri kwezi.
Meta ibona iki cyemezo nk’intambwe ya mbere mu rugendo rwo kwigira, no kwirinda ingaruka zishobora kuyibaho mu gihe amasosiyete nka Google cyangwa Microsoft yagabanya cyangwa agashyiraho ingamba ku mikoreshereze y’uburyo bwayo bwo gushakisha amakuru ‘search engine’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!