00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Meta AI’ iri gukorerwa application

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 28 February 2025 saa 04:16
Yasuwe :

Sosiyete ya Meta irimbanyije umushinga wo gukora porogaramu y’ikoranabuhanga ryayo ry’ubwenge bukorano, Meta AI, bikaba bivugwa ko ishobora kujya hanze ku mugaragaro mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka, abantu bagatangira kuyikoresha.

Nta gihindutse iyi porogaramau yaza yiyongera ku zindi z’andi masosiyete zirimo izizwi cyane nka ChatGPT ya OpenAI, Gemini ya Google na Copilot ya Microsoft.

Iri koranabuhanga rya Meta ryari risanzwe rikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga zayo nka Facebook, Instagram, Messenger, na WhatsApp, bikaba bisobanuye ko gukora porogaramu yaryo yihariye, iyi sosiyete ifite intego yo kugera ku bantu benshi badasanzwe bakoresha izi mbuga nkoranyambaga za Meta.

Nk’uko bimeze ku zindi porogaramu, Meta AI ishobora gusubiza ibibazo binyuranye, gukora amafoto no kuyatunganya n’ibindi. Mu mavugururwa aherutse gukorwa, yongerewe ubushobozi bwo kwibuka kugira ngo irusheho gutanga ibisubizo byiza.

Hashize igihe Meta ishyira imbaraga mu guhangana n’ibigo bikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, Umuyobozi wayo Mukuru Mark Zuckerberg, akaba aherutse no gutangaza ko uyu mwaka bazarushora miliyari 65 z’Amadolari ya Amerika.

Sosiyete ya Meta irimbanyije umushinga wo gukora porogaramu y’ikoranabuhanga ryayo ry’ubwenge bukorano, Meta AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .