00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza mu Bushinwa zatangije porogaramu z’amasomo za ‘AI’ zishamikiye kuri DeepSeek

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 February 2025 saa 08:26
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye mu Bushinwa batangiye kwiga porogaramu zijyanye n’ubwenge bukorano [artificial intelligence, AI] zishamikiye ku Kigo cy’Abashinwa cya DeepSeek, giherutse gutangaza porogaramu za DeepSeek-V3 and DeepSeek-R1 bikavugisha benshi hirya no hino.

Iki cyemezo cyaje cyuzuzanya na gahunda y’u Bushinwa yo gushyira imbaraga mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga muri za kaminuza n’andi mashuri, hagamijwe gushaka kuzamura iterambere ry’iki gihugu gifite ubukungu bwa kabiri bukomeye ku Isi.

Ni mu gihe kandi impuguke n’abahanga bo mu cyanya cy’ikoranabuhanga cya mbere ku Isi giherereye i San Francisco mu Majyaruguru ya Leta ya California, Silicon Valley, zigaragaza ko ubushobozi DeepSeek yagaragaje mu kubaka porogaramu zayo za DeepSeek-V3 na DeepSeek-R1, bugereranywa nk’ubusanganywe ibigo bikomeye byo muri Amerika nka OpenAI na Meta.

Kaminuza ya Shenzhen iherereye mu Ntara ya Guangdong, yatangaje ko yatangije amasomo ya ‘AI’ ashingiye kuri DeepSeek azafasha abanyeshuri kumenya byinshi ku ikoranabuhanga, uko rikora n’ingaruka zaryo zijyanye n’umutekano w’amakuru, uburenganzira bw’abarikoresha, amahame yaryo n’ibindi.

Kaminuza ya Zhejiang iherereye mu Burasirazuba bw’u Bushinwa yo yatangiye gutanga amasomo yihariye kuri DeepSeek kuva mu minsi ya mbere ya Gashyantare.

Ku rundi ruhande, Kaminuza ya Jiao Tong yo muri Shanghai yatangaje ko yatangiye kwifashisha DeepSeek mu kuvugurura ikoranabuhanga ryifashishwa n’abanyeshuri mu masomo yabo.

Liang Wenfeng, washinze DeepSeek, yitabiriye inama idasanzwe yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yitabiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, hamwe n’abandi bayobozi b’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga nka Alibaba, bikavugwa ko haganiriwe ku ngingo zirimo no kureba ahazaza h’ikoranabuhanga muri iki gihugu.

Kaminuza mu Bushinwa zatangije porogaramu z'amasomo za ‘AI’ zishamikiye kuri DeepSeek

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .