00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irlande yatangije iperereza kuri X kubera impungenge ku mikorere ya Grok

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 18 February 2026 saa 08:57
Yasuwe :

Urwego rushinzwe kurinda amakuru bwite y’abantu muri Irlande rwatangije iperereza kuri Grok, porogaramu ya AI y’urubuga rwa X rwa Elon Musk, rishingiye ku buryo isesengura amakuru bwite y’abantu n’ibiyivugwaho byo gukora amafoto n’amashusho by’urukozasoni arimo n’ay’abana batarageza imyaka y’ubukure.

Iri perereza rije nyuma ya raporo zerekanye ko Grok yakoze amashusho asa n’ay’abantu nyabo basa nk’aho benda kwambara ubusa, biturutse ku busabe bw’abayikoreshaga mu kwezi gushize.

Nubwo X yatangaje ko yashyizeho amabwiriza mashya akumira ibyo bikorwa, igerageza riheruka gukorwa ryagaragaje ko Grok igitanga amafoto y’urukozasoni mu gihe iyasabwe.

Nk’urwego rufite inshingano z’ibanze zo kugenzura X mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, rufite ububasha bwo gutanga ibihano bikakaye mu gihe iki kigo cyahamwa n’ibyo gishinjwa.

Hagendewe ku mategeko agenga umutekano w’amakuru bwite y’abantu mu Burayi, ikigo cya X gishobora gucibwa amande agera kuri 4% by’amafaranga yose cyinjiza.

Ku rundi ruhande, Elon Musk na bamwe mu bagize guverinoma ya Amerika, bikomye aya mategeko yo mu Burayi bavuga ko abogamye, ko yo n’amande ajyana na yo ari ubundi buryo bwo gusoresha ikoranabuhanga rituruka muri Amerika.

Iri perereza rya Irlande rije ryiyongera ku rindi ryatangijwe na Komisiyo y’u Burayi ku wa 20 Mutarama 2026, n’iry’urwego rwo mu Bwongereza rushinzwe kugenzura ibyerekeye amakuru bwite y’abantu ryatangijwe ku wa 3 Gashyantare 2026.

Irlande yatangije iperereza kuri X kubera impungenge ku mikorere ya Grok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages