Iyi sosiyete yavuze ko ubu buryo bukiri gutunganywa, bukazatangira kugeragezwa mu minsi iri imbere.
Ubu buryo bwa ‘close friends’ bwatangijwe mu 2018 butuma ukoresha Instagram ahitamo inshuti ze, akazajya azisangiza amakuru atandukanye binyuze muri ‘Reels’, ‘Posts’ na ‘Stories’ aho kuba abamukurikirana bose.
Kugeza magingo aya abantu ntibashobora kwikura kuri uru rutonde.
Iby’uko hari kubakwa ubu buryo, byavumbuwe n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga ugenzura uko porogaramu zubatse witwa Alessandro Paluzzi, usanzwe azobereye mu kuvumbura uburyo bushya butarashyirwa hanze igihe bukiri gutunganywa.
Hashingiwe ku mafoto yagaragajwe na Paluzzi, Meta izajya iburira abakoresha uru rubuga ko nibikura ku rutonde rwa ‘close friends’ rwa bagenzi babo, batazongera kubona ibyo uwo muntu asangiza abari kuri urwo rutonde, keretse uwo muntu abagaruyeho.
Urubuga rwa Snapchat rusanzwe ruhangana na Instagram, rwo rwemerera abarukoresha kwikura ku rutonde rw’ibanga [private story] bashyirwaho n’abandi.
Uretse ubu buryo, Instagram iri gukora no ku bundi bushya butandukanye. Meta yavuze ko iteganya kugerageza uburyo bushya bwo gukoresha uru rubuga wishyura [subscriptions], ku buryo uzajya ubasha gukoresha ubundi buryo butaboneka ku bakoresha porogaramu isanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!