Zimwe mu mbuga nkoranyambaga urubyiruko rukunda gukoresha harimo, Tiktok, Instgram, snapchat n’izindi.
Izi mbuga nkoranyambaga bazikoresha mu gushyiraho amafoto yabo ndetse n’amashusho agaragaza ubuzima babayeho bwa buri munsi.
Wakwibaza uti ese koko ibyo batwereka aba aribyo cyangwa bashyiramo no kubeshya kugira ngo bakurure ababareba babe benshi?
Reka turebe zimwe mu ngaruka ziterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga nabi by’umwihariko ku rubyiruko.
Gushaka kubaho ubuzima bw’abandi
Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane rukunze gukurikirana ibyamamare bitandukanye n’abantu babona babayeho mu buzima bwiza kandi bakiri bato.
Hari abahita bifuza kumera nka bo, bagakora iyo bwabaga harimo no kunyura mu nzira mbi zabageza ku mafaranga atuma bagira ubuzima bita bwiza.
Kuyoboka imyumvire ipfuye y’abigira abajyanama mu by’imibereho
Abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abazishyiraho ibitekerezo n’imyumvire yabo babyita inama z’ubuzima bagira ababakurikira, by’umwihariko ku byerekeye kubaka urugo.
Umubare munini muri aba batanga inama bagendera ku bitekerezo byabo, ibyo bumvanye abandi byerekeye ingo z’abandi kuko bamwe baba batubatse.
Hari ababyumva bakamira bunguri, biyibagije ko urugo rwubakwa n’abantu babiri barushingaye kandi rukayoborwa n’imyumvire yabo gusa.
Kwigira uwo utari we
Abakoresha imbugankoranyambaga kenshi bakunze kwigira abo batari bo bitewe n’uko bashaka kugaragara, bikagira ingaruka ku buzima bwabo.
Igikomeye muri ibi ni uko usanga hari abafata amadeni kugira ngo bagaragaze ko babayeho ubuzima bwiza nyamara bishushanya.
Imbunga nkoranyambaga zikoreshwa n’abagera kuri miliyari 4.8 bangana na 59% by’abatuye Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!