Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bashoferi bakorera kuri uyu murongo wa Nyamirambo kuwa Kane tariki 4 Kamena, batangaje ko hashize iminsi ibiri izi modoka zishyizwemo internet y’ubuntu kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza ku bakiriya.
Abashoferi bamwe bemeza ko iyi internet y’ubuntu yishimiwe n’abagenzi ndetse ko izatuma biyongera.
Yagize ati:“Ubu uri gutwara umuntu wamubwira ko hari internet y’ubuntu ukabona ahise yifuza kureba ko iri gukora ku buryo n’iyo uhagaze gato ku cyapa uri gushakisha abagenzi ahita ayihugiraho nta kubuze gukomeza gushakisha.”
Umusore witwa Karambizi Abdoul utuye kuri Mirongo ine, yavuze ko kuba Coaster z’i Nyamirambo zashyizwemo internet y’ubuntu mbere y’ahandi bidatangaje kuko ari agace karangwamo ibishya.
Yagize ati: “Byanshimishije cyane ariko kuba ariho byabanje ntabwo byantunguye kuko na tagisi zarimo amaradiyo na televiziyo niho zabanje mbere y’uko zicibwa.”



















TANGA IGITEKEREZO