MTN Rwanda yatangije ku mugaragaro serivisi za “Cloud Computing” mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubucuruzi kugabanya amafaranga bakoresha umunsi ku munsi mu mikorere yabo ariko hongerwa umusaruro.
Cloud Computing ni iki?
Reka tuvuge ko uri umuyobozi muri sosiyete yigenga runaka mu Rwanda. Zimwe mu nshingano zawe harimo gukora ibishoboka byose kugirango abakozi bawe babe bafite ibikoresho nyabyo nka za mudasobwa, porogaramu zikoreshwa mu ikoranabuhanga rikoreshwa ku kazi (softwares) n’ibindi bikenerwa mu gukora akazi runaka.
Kugurira buri wese mudasobwa yajya akoresha ntibihagije – uba ukeneye kugura porogaramu runaka (softwares), cyangwa se ukagura uburenganzira bwo gukoresha porogaramu usanganwe (software licenses) mu rwego rwo kugeza ku bakozi bawe ibikoresho nkenerwa bibafasha mu kazi.
Igihe cyose uhaye akazi umukozi mushya, uba ugomba kugura softwares nshya, cyangwa se ukareba niba software ukoresha yakwemerera undi muntu w’inyongera ku basanzwe bayikoresha.
Kuri ubu rero ntibikiri ngombwa kugurira buri imwe imwe muri mudasobwa zikoreshwa mu kigo cyawe softwares, ugura software imwe rukumbi ukayishyira muri imwe muri izo mudasobwa, ubundi abandi bifuza kuyikoresha bakabibasha bayikuye kuri iriya wayishyizemo binyuze ku murongo wa internet. Iyo mudasobwa washyizeho iyo software ishobora gukoreshwa na benshi mu kigo cyawe, ushobora kuyishyiraho softwares nyinshi zitandukanye nkenerwa ku bakozi bawe, ubu buryo rero ni bwo bita Cloud Computing.
Muri servisi rero MTN Business Cloud izanye harimo:
Cloud Collaboration: ibashisha abakozi bo mu kigo cyangwa sosiyete runaka gusangira cyangwa kohererezanya zimwe mu nyandiko, amashusho, amajwi..., aho byaba biri hose.
Cloud Backup: Ibashisha abayikoresha kubika inyandiko, porogaramu n’ibindi byose byaba biri muri mudasobwa ukoresha, bityo ukaba ubirinze kwangirika, kwibwa n’ibindi.
Cloud Customer Management: Iyi serivisi ifasha abakora muri sosiyete runaka kugera ku makuru arebana n’abakiriya babo kabone n’iyo baba batari mu biro, aho baba bari hose ariko bafite mudasobwa hafi ifite internet.
MozyPro: iyi ni serivisi ibashisha uyikoresha kubika neza ibyo yifuza ubusanzwe biba biri muri mudasobwa ye, kandi akaba yabikoresha aho ari hose.
Umuyobozi wa MTN Business, Norman Munyampundu yagize ati “Nka sosiyete ya mbere y’itumanaho izanye ikoranabuhanga rya Cloud Computing mu Rwanda, MTN igiye kugeza serivisi z’ikoranabuhanga kuri sosiyete zitandukanye, serivisi zizabafasha kugabanya amafaranga bakoreshaga mu kugura bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu kazi.
Zimwe muri izi serivisi MTN yemerera abifuza kuzikoresha kuba bazifashisha mu gihe cy’iminsi iri hagati ya 30 na 60 ku buntu, mu rwego rwo kwirebera imiterere yazo.
Kuri ubu iri koranabuhanga rya Cloud Computing rikoshwa mu bihugu nka Uganda, Ghana, Nigeria, Zambiya, Kameruni, Afurika y’Epfo, Swaziland, Guinea Conakry na Cote d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO