Urubuga nkoranyambaga ruhuza imiryango itegamiye kuri leta, abantu ku giti cyabo n’abanyamuryango bahoraho Horyou (soma oyu) rurategura Inama mpuzamahanga ku guhanga udushya mu guteza imbere imibereho myiza ya rubanda no kunoza imyitwarire (Social Innovation and Global Ethics Forum- SIGEF2014), kuva ku wa 22 kugeza 24 Ukwakira 2014, I Geneve mu Busuwisi.
Horyou ni urubuga rwifashisha internet mu guhindura ubuzima bw’abatuye Isi muri rusange. Abarukoresha baganira ku mishinga bafite yateza imbere rubanda , hanyuma imiryango ikaba yabafasha kuyitera inkunga z’amafaranga kugirango ishyirwe mu bikorwa.
Uru rubuga rwashinzwe muri Mata 2012, mu Kuboza rwari rumaze guhurirwamo n’Imiryango n’amashyirahamwe adaharanira inyungu birenga 300 n’abantu ku giti cyabo barenga 100 bo mu bihugu 50.
Iyi nama izabera mu Cyumba cy’inama Mpuzamahanga cya Geneve (CICG) izitabirwa n’abantu batandukanye barimo abahanzi ,impuguke ,abanditsi n’abandi bahuriye ku gushaka icyazamura imibereho y’abantu ku isi.
Uwashinze uru rubuga akaba ari nawe uruyoboye , Yonathan Parienti, avuga ko Horyou ifite intego yo gufata ibyari ibitekerezo ikabihindura ibikorwa byagirira akamaro ikiremwa muntu binyuze mu mbuga nkoranyambaga . Avuga kandi ko inama ya SIGEF 2014 izaba yimirije imbere inyungu za rubanda.
Ati” Iyo nama ya SIGEF igamije kurebera hamwe uburyo gukoresha imbuga nkoranyambaga byabyazwa umuti w’ibibazo byugarije rubanda”
Parienti avuga ko mu nama ya SIGEF hazavamo ihuriro nyaryo rya buri wese ufite aho ahuriye n’ibikorwa byo guhanga udushya akemura ibibazo byugarije abatuye Isi .
Yagize ati” Kuri ubu turavugana n’abaterankunga ,imiryango idaharanira inyunga n’abantu b’ingeri zose bafite imishinga y’udushya twakemura ibibazo bya muntu kuko duteganya kuzabahuza ku buryo buhoraho mu nama ya SIGEF”
Gahunda n’ibikorwa bya Horyou bizakomeza mu mwaka wose bigende bimenyeshwa abagenerwabikorwa bayo.
Mu byumweru biraza, Horyou izatangira kwerekana icyiciro cya mbere cy’amashusho y’ibikorwa biteza imbere ikiremwamuntu by’abantu n’imiryango itegamiye kuri leta ahantu hatandukanye.
Ushaka kumenya byinshi birambuye ku mikorere ya Horyou , Kanda hano.



















TANGA IGITEKEREZO