Rushobora no gukoreshwa nk’uburyo bwo guhanahana amakuru y’imbere mu kigo. Mu 2023, Microsoft yatangaje ko abarenga miliyoni 300 aribo bakoresha uru rubuga umunsi ku wundi.
Mu busanzwe kugira ngo ukoreshe uru rubuga usabwa gufungura konti ugasobanura n’icyo uzajya uyikoresha.
Ni ukuvuga ko niba uri umunyeshuri uba ugomba kubigaragaza, yaba ari konti y’akazi nabyo ukabigaragaza. Iyo ufungujeho konti runaka ubwo buri kimwe cyose uyikoreraho kigomba kuba kijyanye na ya konti wafunguje.
Ubwo iyo ufite konti ebyiri nk’iy’ishuri n’iy’akazi biba bisaba kugira porogaramu ebyiri zitandukanye.
Icyakora Microsoft, yatangaje ko hitezwe amavugurura mashya, aho kuri ubu hari gukorwa igerageza ry’uko porogaramu imwe ya Microsoft Teams, ishobora gufungurirwaho konti zirenze imwe.
Ni ukuvuga ko hazashyirwaho uburyo, waba wifuza kuyikoresha nk’iy’ishuri ugashyiramo konti yayo, ariko nanone washaka guhindura ugashyiramo konti y’akazi nabyo ukabikora bitakugoye.
Muri porogaramu ivuguruye yiteze kujya hanze muri Mata uyu mwaka, bizajya bisaba uyikoresha kujya ahanditse ‘profile’ maze agahita abona uburyo ahitamo konti ashaka gukoresha niba ari iy’ishuri akayemeza, yashaka gushyiramo n’iy’akazi nabwo akaba yabihindurira aho ntakindi bisabye.
Mu butumwa bwayo kuri aya mavugurura, Microsoft, yagize iti “Ni kenshi twagiye tubona ibyIfuzo by’abantu ku giti cyabo n’abakozi b’ibigo bitandukanye badusaba ko habaho porogaramu imwe ya Teams, yagushoboza guhinduranya konti ako kanya.”
Ibi kandi bizatuma uzakoresha iyi porogaramu azajya ahabwa uburyo bwo guhitamo konti yifuza gukoresha mu gihe agiye kwinjira mu nama, hanyuma bigahita byikora. No kwakira ubutumwa, uzajya ububona uhite ugaragarizwa konti ibwohererejwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!