Aho kugira ngo bibe inshingano z’aba bagenzuzi, bizajya bikorwa n’abakoresha izi mbuga ubwabo, aho bazajya bagaragaza amakuru y’ibinyoma cyangwa abogamye binyuze mu buryo bushya buzongerwa kuri izi mbuga bwo gutanga ibisobanuro byiyongera ku makuru yatangajwe bwitwa ‘Community Notes’ nk’uko bimeze ku rubuga rwa Elon Musk rwitwa X.
Bivuze ko inshingano zo gutahura amakuru y’ibinyoma zizajya zikorwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Izi mpinduka zizagaragara ku mbuga za Facebook, Instagram na Threads, nk’uko byatangajwe na Mark Zuckerberg, nyiri sosiyete ya Meta.
Ni impinduka zizatangira kugaragara mu mezi abiri ari imbere zigatangirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zikazagenda zigera no mu bindi bihugu ari nako ubu buryo buzagenda buvugururwa.
Ubu buryo bwo kuyungurura amakuru Meta yakoreshaga yari yarabushyizeho mu 2016, nyuma yo gushinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibihuha mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2016 muri Amerika.
Meta izakomeza kugenzura no gushyiraho ingamba ku bijyanye n’amakuru afite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge, iterabwoba, ibyaha bikorerwa abana, uburiganya, n’ubwambuzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!