00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bakoresha rumwe mu mbuga za Meta buri munsi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 January 2025 saa 01:07
Yasuwe :

Nyiri sosiyete ya Meta ireberera imbuga nkoranyambaga zitandukanye, Mark Zuckerberg, yatangaje ko nibura buri munsi abantu bangana na miliyari 3,2 bakoresha rumwe mu rubuga rw’iyi sosiyete.

Ibi bivuze ko nibura hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bakoresha rumwe mu mbuga za Facebook, Instagram, WhatsApp, Threads, na Messenger ku munsi.

Zuckerberg yabikomojeho ashaka kugaragaza akazi kari mu kugenzura ibikorerwa kuri izi mbuga umunsi ku wundi.

Mu minsi ishize Meta yatangaje ko mu mezi ari imbere izahindura uburyo bwo kugenzura amakuru atangarizwa ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Zuckerberg yagize ati “Igihe kirageze ngo dusubire aho twahoze, hagamijwe ubwisanzure mu kuvuga. Tugiye gusimbuza abasesengura amakuru ’Community Notes’, tworoshye uburyo bwacu, twibanda ku kugabanya amakosa.”

Community Notes ni ubutumwa bwandikwa n’ikigo gikoresha urubuga nkoranyambaga, bushyira umucyo ku makuru ashobora kuba ayobya abantu, bugaherekezwa na ‘link’ nk’igihamya.

Kuri ubu buryo busanzwe bukoreshwa no ku rubuga nkoranyambaga X rw’umuherwe Elon Musk, ntabwo ho hasibwa ubutumwa bushobora kuba buyobya abantu cyangwa ngo buhishwe.

Mu minsi ishize Meta yatangaje ko mu mezi ari imbere izahindura uburyo bwo kugenzura amakuru atangarizwa ku mbuga nkoranyambaga zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages