00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yamuritse porogaramu ya Gemini ivuguruye

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 December 2024 saa 04:50
Yasuwe :

Ikigo cya Google cyamuritse porogaramu y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ya Gemini ivuguruye ‘Gemini 2.0 Flash’ ifite ubushobozi bwo gukora amashusho n’amajwi, bije byiyongera ku buryo busanzwe bwo gukora inyandiko bwagaragaraga muri Gemini 1.5 Flash.

Gemini 2.0 Flash ifite ubushobozi bwo kwifashisha izindi porogramu kugira ngo ibashe gusubiza uyikoresha, nko kwifashisha ‘Google Search’ mu gushaka amakuru kuri murandasi, gukoresha ubundi buryo busanzwe bwo gusesengura ‘codes’ zifashishwa mu kubaka porogaramu za mudsobwa n’ibindi.

Ibi bivuze ko ushobora kubaza Gemini 2.0 Flash ikibazo runaka cyangwa kuyaka ubufasha, nayo ikifashisha izindi porogaramu zindi mu kuzivomaho amakuru kugira ngo uhabwe igisubizo kiboneye kandi gihura n’ibyo ukeneye.

Ku wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024 nibwo iyi porogaramu ivuguruye yashyizwe ahagaragara.

Uburyo bwo gukora amashusho n’amajwi buzabanza kugeragezwa n’abatoranyijwe mbere y’uko butangira gukoreshwa muri rusange muri Mutarama umwaka utaha, nk’uko Google yabitangaje.

Iki kigo cyatangaje ko Gemini 2.0 Flash yihuta mu mikorere ugereranyije na Gemini 1.5 Flash.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .