00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yahamijwe kwikubira isoko ryo kwamamariza kuri internet

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 18 April 2025 saa 05:17
Yasuwe :

Umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leonie Brinkema, yahamije ko Sosiyete ya Google yikubiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ryo kwamamariza kuri internet, igamije kunguka amafaranga menshi.

Brinkema ukorera muri Leta ya Virginia, ku wa 17 Mata 2025 yasobanuye ko uku kwikubira isoko gushingiye ku ikoranabuhanga rya Google ryo gucunga amatangazo yamamaza no kuyakwirakwiza.

Iri koranabuhanga rifasha ba nyir’imbuga za internet kwinjiriza amafaranga mu byo zitangaza binyuze mu matangazo yamamaza.

Uyu mucamanza yavuze ko imikorere ya Google ibangamira ibindi bigo byakabaye bihangana, na byo bikunguka, kandi ko inabangamira ihangwa ry’udushya.

Ati “Byongeye ku kwambura abakeba ubushobozi bwo guhatana, iyi myitwarire yo guheza yagize ingaruka ku bakiliya bamamariza kuri Google, ku buryo bw’ihatana no ku bakirira amakuru ku rubuga rufunguye.”

Visi Perezida wa Google ushinzwe ubugenzuzi, Lee-Anne Mulholland, yanenze icyemezo cy’umucamanza, agaragaza ko abakiliya bahisemo iki kigo kuko ari cyo kitabahenda.

Ati "Ntitwemeranya n’icyemezo cy’urukiko ku bijyanye no kwamamaza. Abantu bafite amahitamo atandukanye, rero bahisemo Google ikoranabuhanga ryacu ryo kwamamaza kuko ryoroshye, rihendutse kandi rikora neza."

Ubwo uru rubanza rwatangiraga, abanyamategeko b’urwego rwa Amerika rushinzwe ubutabera basabaga ko Google yagurisha uburyo bumwe bw’ikoranabuhanga ryo kwamamaza.

Biteganyijwe ko ikizakurikiraho ari ukureba ibihano bizafatirwa Google, aho bishobora kumenyekana mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiro za 2026.

Google ntiyishimiye umwanzuro w'umucamanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .