Iyi ni inkunga ikomeye kuri iki kigo, dore ko gifite intego yo guhangana na Google mu gutunga serivisi za ‘search’, aho kivuga ko kizashyira ingufu mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’.
Amakuru y’iki kigo gishamikiye ku kindi cya Palo Alto Networks, Inc. cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko gifite abakoresha serivisi zacyo bagera kuri miliyoni ebyiri buri kwezi.
Iyi nkunga cyahawe, yatanzwe n’itsinda ry’abashoramari bo muri Amerika na Singapore. Muri Kamena umwaka ushize, Genspark nabwo yari yabonye inkunga ya miliyoni 60$.
Genspark iri mu bigo byinshi bishya biri kugerageza guhangana ku isoko ryo gutanga serivisi yo gushakisha amakuru kuri internet, ikibuga Google yo imaze kumenyera.
Umwihariko wayo ni uko yo ihanze amaso ubwenge bukorano, aho usabye amakuru abona igisubizo kimwe cyizewe kandi akagaragarizwa n’amavomo yayo, mu gihe Google yo isanzwe ikoresha uburyo bwo kugaragaza urutonde rw’ahashobora kuba hari amakuru ajyanye n’ibyo uyikoresha abajije.
Icyakora Google na yo iri kugerageza ubu buryo bwo kwiyambaza ubwenge bukorano. Ibindi bigo nka ChatGPT, Perplexity na byo byayobotse iyi nzira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!