00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BSC yahawe umwihariko wo gucuruza internet ya Starlink

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 18 February 2026 saa 03:58
Yasuwe :

Ikigo gikwirakwiza ibikorwaremezo bya internet kikanayicuruza, BSC cyahawe uburenganzira bwo kuba umucuruzi wemewe wa internet ya Starlink mu Rwanda ndetse cyagennye uburyo bwihariye bwo kuyicuruza ku bigo bito n’ibiciriritse ku giciro gito.

Internet ya Starlink ishamikiye ku kigo SpaceX cy’umuherwe Elon Musk.

Ni internet itangwa n’icyogajuru igakwirakwizwa mu buryo nziramugozi (wireless); ibituma igera no mu bice ubundi bwoko bwa internet bugorwa no kugeramo nko mu cyaro.

Kuva mu Ukuboza 2025, BSC na Starlink byinjiye mu bufatanye bwasize BSC ari mucuruzi wemewe w’iyo internet mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri BSC, Ndoli Mitali yasobanuye ko bafite icyemezo cya Rwanda Space Agency cyo gucuruza iyo internet ndetse ko hari umwihariko utuma gukoresha internet ya Starlink unyuze muri icyo kigo ari byo byizewe mu Rwanda.

Yagize ati “Abakiliya bacu tubaha internet ya Starlink nk’uko bayihabwa na nyirayo kuko n’abakeneye ubufasha runaka havutse nk’ikibazo tububaha nk’uko ikigo kiyitanga cyabikora. Dufite kandi umwihariko wo gucuruza iyo internet mu buryo bworohereza bigo bikora ibijyanye n’ubuzima, uburezi n’imiryango mito idaharanira inyungu.”

Ikindi cyihariye mu kugura internet ya Starlink unyuze muri BSC ni uko mu gihe SpaceX iyitanga yahindura imikorere runaka nta ngaruka byagira ku mufatabuguzi kuko ibindi biba bireba ibyo bigo byombi byagiranye imikoranire.

Mitali yavuze ko kuri ubu bari gutegura uburyo bwo gucuruza internet ya Starlink ku bigo bito n’ibiciriritse mu buryo buzatuma byoroherwa no kuyikoresha.

Ati “Mu gihe kitarenze amezi abiri tuzaba twatangije n’uburyo bwo gukorana n’ibigo bito n’ibiciriritse kandi biciro biri hasi cyane. Internet tuzajya tubiha kandi izaba yihuta cyane kuko izajya ikora ku muvuduko wa megabites 300 ku isegonda (300 Mbps).”

BSC igaragaza ko kuva mu 2025 itangiye gucuruza internet ya Starlink mu Rwanda abakiliya bayo bayishimiye by’umwihariko abo mu bice by’icyaro byari bigoye ko babona internet cyangwa se ari nke cyane bitewe n’imiterere yaho.

Agaruka ku mwihariko wo kugira internet ya Starlink unyuze muri BSC, Mitali yavuze ko iri mu zifite imbaraga ziyongera ku zo icyo kigo cyari gisanzwe gifite, dore ko ari na cyo cyatanze internet mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’amagare yabereye i Kigali.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’itumanaho, ubuyobozi bwa BSC bwatangaje ko buri kubaka uburyo abantu bagura ifatabuguzi rya internet yabo bagahabwa ibasha no gukora nk’ama-unites yo guhamagarara ku buryo izajya ikora byombi.

BSC yatangiye gukora mu 2010 nyuma yo kubaka mu Rwanda imiyoboro ya internet ica mu butaka izwi nka ‘fiber optics’ mu gihugu hose. Nyuma yakomereje no mu kubaka iminara y’itumanaho rya internet ndetse no kuyicuruza.

Kuri ubu, iminara yayo y’itumanaho rya internet igera ahantu harenga ijanisha rya 92% mu gihugu mu gihe imiyoboro ya ‘fiber optics’ yayo igera mu turere twose tw’Igihugu.

Yatangiye ikorana n’ibigo n’inzego za Leta gusa ariko nyuma yongeramo n’abikorera ku buryo kuri ubu bagize ijanisha rya 35% by’abafatabuguzi ifite.

Abashaka kugura internet ya Starlink banyuze muri BSC bashobora kunyura ku rubuga rwayo rwa internet n’imbuga nkoramnyambaga bakarebaho andi makuru cyangwa bagahamagara 4141.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri BSC, Ndoli Mitali yasobanuye umwihariko utuma gukoresha internet ya Starlink unyuze muri icyo kigo ari byo byizewe
BSC ni yo mucuruzi wemewe wa internet ya Starlink mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages