Icyakora ibintu byahinduye isura nyuma y’uko ikigo cy’Abashinwa cya DeepSeek, gishyize hanze ikoranabuhanga rizwi nka DeepSeek-R1 rikora neza neza nk’ikoranabuhanga rigezweho rya OpenAI ryitwa ChatGPT.
Itandukaniro rya DeepSeek na OpenAI, ni uko DeepSeek yakoresheje amafaranga make mu gutoza ikoranabuhanga ryayo, inakoresha amakuru yabonye byoroshye kandi ibi byose ibikora mu gihe gito cyane kurusha icyo OpenAI yari yarakoresheje.
Ubwo yari mu kiganiro cyagarukaga ku nyungu z’ikigo, Umuyobozi Mukuru wa Alphabet [ikigo kibarizwamo Google], Sundar Pichai, yashimiye iterambere ry’iki kigo, avuga ko cyageze ku bintu bikomeye, ndetse ko na porogararamu ya Gemini iyingayingana na yo mu bushobozi.
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu munyemari yarahonzwe ariko ntiyanoga, kuko yagaragaje ko nta bushake buhari bwo kugabanya amafaranga Alphabet ayoboye, ishora mu ikoranabuhanga rya AI.
Alphabet yatangaje ko muri uyu mwaka izongera ishoramari ryayo muri iri koranabuhanga rikagera kuri miliyari 75 z’Amadolari ya Amerika, bivuze ko riziyongera ku rugero rwa 42% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko nta gahunda ihari yo kugabanya ibyo bashora kuri iri koranabuhanga kuko intego ari ukwihutisha iterambere ryaryo.
Alphabet ivuga ko nubwo AI yahenduka bikorohera benshi kuyigeraho, bitayiteye impungenge kuko ibibona nk’amahirwe yo gukuririra benshi serivisi zayo, bityo bikazayizanira inyungu.
Pichai yagize ati “Impamvu twishimiye amahirwe AI iri kuzana ubu, ni uko tuzi ko hazajya haboneka uburyo bworoshye bwo kuyikoresha kuko ikiguzi cyo kuyitegura no kuyubaka kizagenda kigabanuka.”
Mark Zuckerberg uyobora Meta na we yavuze amagambo ajya gusa nk’aya mu minsi ishize, yemeza ko bazakomeza gushora amafaranga menshi muri AI, n’ubwo hari impaka ziri kuvuka kubera DeepSeek.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!