Abafatabuguzi b’iki kigo bazajya bagura iyi internet ya 4G ku giciro kimwe n’icyo bari basanzwe baguraho iya 3G. Ni internet ishobora gukoresha n’abantu bose aho bari hose nko mu rugo cyangwa mu kazi kabo ka buri munsi.
Umuyobozi Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez aganira n’itangazamakuru mu muhango wabereye ku biro by’iki kigo i Nyarutarama, yavuze ko ibiciro by’iyi 4G ari bimwe n’ibyari bisanzwe ku muyoboro wa 3G.
Ati "Iyi gahunda nshya yiswe Ubuntu 4G, yatangiye gukora uyu munsi iri ku giciro kimwe n’icyo abakiliya bacu basanzwe bishyura kuri 3G, icyahindutse ni ubwikube bw’umuvuduko wa internet bari basanzwe bakoresha.”
“Ibi bizafasha abakiliya bacu kwihuta ku muyoboro wa 4G ku buryo buboroheye kuko busanzwe buri muri gahunda nk’izo bamenyereye binyuze mu ipaki zacu zisanzwe zizwi nka Ubuntu Pack n’izindi.”.
Hamez akomeza agira ati "Gutangiza imiyoboro yacu bwite ya 4G/ LTE ni ikimenyetso cyerekana ko twiyemeje gutanga serivisi zinoze kandi zihendutse ku Banyarwanda bose.”
Emmanuel Hamez yashimiye abafatanyabikorwa ba Airtel Rwanda bakoze ibishoboka byose byatumye igera kuri izi serivisi za 4G LTE ndetse na Leta y’u Rwanda yorohereza ishoramari na guhunda zayo zijyanye no gutanga serivisi nziza ijyanye no guhanga udushya.
Hamez yamaze impungege abatuye mu bice by’icyaro cyangwa ahandi hatagera internet yihuta ababwira ko ikigo ayoboye kiri gukorana na Leta ngo harebwe uko hakongerwa iminara mu bice bifite imisozi miremire.
Ashima Guverinoma y’u Rwanda uruhare igira mu guteza imbere itumanaho muri rusange ndetse no kuzamura umubare w’abakoreshwa internet mu Rwanda.
Airtel Rwanda yashyizeho iyi internet ya 4G mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugera kuri internet nziza kandi yihuta iri ku biciro bito.
Ni internet ishobora kwifashishwa mu gusakaza amashusho meza imbonankubone bizwi nka Live Streaming ndetse no kureba ibiganiro bitandukanye kuri shene za televiziyo birimo nka The Voice Africa ica kuri Airtel TV.
Si ibyo gusa kuko inafasha abakunda imikino yo kuri internet (Online Video Game) gukomeza kwidagadura badahenzwe.
Iyi internet ya Airtel 4G ije gukemura ikibazo cy’ihagarara ryahato na hato cyagoraga abahamagarana kuri telefone mu buryo bw’amashusho (Video Call) n’ibindi bikenera gukoresha internet.
Ni internet imuritswe mu gihe hatangijwe na gahunda yiswe “A Reason To Imagine” ishishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere bahanga ibyatuma bagera ku nzozi zabo.
Amafoto: Shumbusho Djasiri


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!