Ni intambwe ishimishije kuko nko mu 2000 agaciro k’iyi mirimo kari munsi ya miliyari imwe y’amadolari, agera kuri miliyari 20$ mu 2010 mu gihe katumbagiye cyane kakagera kuri miliyari hafi 115$ mu 2020, yanganaga na 4.5% by’umusaruro mbumbe wa Afurika.
Ku wa 10 Nzeri 2024, ubwo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutanga indangarubuga [ICANN], Sally Costerton, yatangizaga inama ngarukamwaka yiga ku bijyanye na internet iri kubera mu birwa bya Maurice, yagaragaje ko uku kwiyongera kw’imikoreshereza ya internet muri Afurika gusobanuye amahirwe y’ishoramari yaba ku bikorera ndetse na za guverinoma.
Yashimangiye ko inzego zinyuranye ku Mugabane zigomba guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo aya mahirwe abyazwe umusaruro.
Ati “Kugira ngo tubashe kugera kuri iyi ntego tugomba kwibanda ku bintu bitatu by’ingenzi birimo kubaka ibikorwaremezo bya internet bihagije no kugabanya ikiguzi cyayo, kuyikoresha mu bikorwa bibyara inyungu no guteza imbere impano zabasha kubyaza umusaruro amahirwe azana na yo.”
Imibare igaragaza ko ku mugabane wa Afurika umubare w’abakoresha internet ugeze kuri 43%, bigaragaza ukwiyongera gukomeye kuko mu myaka 20 ishize abaturage 2% gusa by’abari bawutuye ari bo bonyine bakoreshaga internet.
Mu minsi ishize Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko kugeza magingo aya, internet imaze gukwirakwira mu Rwanda ku rugero rwo hejuru ndetse ko 60.6% by’abarutuye bayikoresha.
Iyi ni intambwe ishimangira ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byashyize imbaraga mu gushora imari ifatika mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kwimakaza ikoreshwa ryaryo mu bikorwa binyuranye byo mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, serivisi, ubuhinzi n’ahandi.
Ibi bigerwaho bigizwemo uruhare na gahunda zo kugeza internet kure hashoboka mu gihugu no kuyitanga ku giciro gito ugereranyije n’ahandi.
Raporo y’Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga cyitwa Cable, iherutse kugaragaza ko u Rwanda ubu ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, EAC gifite internet yihuta kandi ihendutse.
Cable yerekanye ko abakoresha internet mu Rwanda bayishyura ku mpuzandengo ya 43.22$ ku kwezi avuye ku 60.96$ yari iriho umwaka ushize, bingana n’igabanyuka rya 29.1% ugereranyije n’umwaka ushize.
U Rwanda rukomeje gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga, ubu imibare ikaba igaragaza ko umuyoboro wa 4G LTE ugera mu bice by’igihugu ku rugero rwa 98%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!