00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 20% batunze telefone ntibazi gukoresha internet

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 7 May 2015 saa 07:46
Yasuwe :

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Philbert Nsengimana yatangaje ko abanyarwanda bari ku kigero cya 20% muri 50% by’abatunze telefone batazi gukoresha internet.

Ni mu gihe umuyoboro wa internet umaze kugezwa mu gihugu hose mu buryo bungana bitandukanye n’ahandi muri Afurika aho uri mu bice bimwe by’ibihugu.

Ubwo hatangizwaga inama ihuje impuguke ziturutse mu bihugu 14 bya Afurika harimo na Costa Rica, yiga ku buryo ikoranabuhanga ryakomeza kwiyongera ku mugabane wa Afurika, Minisitiri Nsengimana yavuze ko umubare munini w’abatunze telefone mu Rwanda batazi gukoresha internet.

Yagize ati “Kugeza ubu abanyarwanda 30% muri 50% batunze telefone nibo bazikoresha kuri internet.’’

Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ibikorwa remezo bihagije bifasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga gusa asobanura ko imbogamizi kugeza ubu ari ubumenyi.
Yagize ati” U Rwanda rufite ibikorwa remezo, ubu harasabwa ibintu bibiri by’ingenzi aribyo kugira igikoresho yaba telefone cyangwa mudasobwa, ikindi ni ukumenya kubikoresha.’’

U Rwanda rumaze kugeza umuyoboro utanga internet wa Fiber Optic mu gihugu bose ku buryo bungana, aribyo birugira urwa mbere muri Afurika.

Biteganijwe ko mu mwaka wa 2017, internet yihuta ya 4G izaba imaze kugera ku baturage bose.

Impuguke zo mu bihugu 14 bya Afurika harimo na Costa Rica zirigira hamwe uburyo ikoranabuhanga ryakomeza kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages