Ubu uru rubuga ruri gukoreshwa n’abasaga miliyoni 20 hirya no hino ku Isi, aho abangana na miliyoni imwe muri bo biyongereyeho nyuma y’amatora aheruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo ubwo Amerika yinjiraga mu matora ya Perezida, urubuga Bluesky rukora nka X rwabonye abayoboke bashya barimo abatiyumvamo imikorere ya X iyobowe na Elon Musk.
Hari abatewe ubwoba n’imikorere ya X kubwa Elon Musk, dore ko we agaragaza ko yifuza ko urwo rubuga ruba uruha umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bantu bose.
Mu myaka ya mbere Bluesky itangizwa, kugira ngo umuntu yemererwe kuyikoresha yabanzaga kohereza email anyuze ku rubuga rwa Internet rwa Bluesky, agategereza kohererezwa ubutumire bwo gutangira kuyikoresha.
Ariko muri Gashyantare uyu mwaka iri bwiriza ryakuweho, aho abakoresha telefoni za iOS cyangwa iza Android bose bashobora kubona iyi application nta kindi bisabye.
Nubwo Bluesky iri kwitabirwa na benshi, abantu miliyoni 20 bivugwa ko bayikoresha ubu bangana na 10% gusa by’abangana na miliyoni 229 X [Twitter] yatangaje ko bayikoresha ku munsi muri Kamena 2022.
Kuva Musk yagura uru rubuga amakuru nk’aya yagizwe ibanga ku buryo ubu udashobora kumenya abarukoresha magingo aya.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, yatangaje ko urubuga rwa Threads narwo rukora kimwe nk’izi zindi rukoreshwa n’abantu miliyoni 175 buri kwezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!