00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha internet ya 4G mu Rwanda bikubye inshuro zirenga umunani mu mwaka umwe

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 February 2025 saa 06:45
Yasuwe :

Kuva mu 2023 ubwo ikigo KT Rwanda Networks [ktRn] cyamburwaga uburenganzira bwo gucuruza cyonyine 4G mu Rwanda, abakoresha internet ya 4G biyongereye ku rugero rwa 776%, bava kuri 518.111 muri Kamena 2023 bagera kuri 4.538.079 muri Nzeri 2024.

RURA yamenyesheje KtRN iby’iki cyemezo, mu rwego rwo kubahiriza Politiki nshya y’igihugu y’ikoranabuhanga yemejwe na Guverinoma mu Ukwakira 2022.

Muri iyi politiki hari hateganyijwemo kongera ipigana mu bantu batanga serivisi za internet n’ibikorwaremezo nk’iminara, bikongera imitangire ya serivisi.

Ni nyuma y’uko mu isesegura ryari ryakozwe, byagaragaye ko ibigo bikora mu rwego rwo gusakaza internet bidakora uko bikwiye, ku buryo imiterere y’isoko mu gihugu yari ikwiye guhinduka no gushyiraho uburyo bw’ihangana rishingiye kuri serivisi.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, yabwiye The NewTimes ko ubu hari gushyirwa imbaraga mu kugeza internet ya 4G na 5G mu bice byinshi byo mu gihugu.

Yavuze ko kuba magingo aya hatariho ikigo kimwe gifite uburenganzira bwo gucuruza 4G, byatumye habaho ipiganwa ku isoko, bituma internet iboneka kandi ihendutse.

Ati “Ubu abafatabuguzi bafite amahitamo ya MTN,Airtel, KtRN n’ibindi bigo bitanga internet kandi uburenganzira bwari bufite KtRN gusa mu minsi yashize. Nk’ubu MTN na Airtel batanga internet za telefoni ku giciro kimwe bikorohera benshi kuyibona kandi ku giciro kibanogeye.”

Mu minsi ishize Sosiyete ya Airtel yamuritse ikoranabuhanga rifasha umuntu guhamagara hifashishijwe internet ya 4G buzwi nka VoLTE, ndetse amakuru ahari avuga ko na MTN iri mu nzira zo kuritangiza.

Gahungu yagaragaje ko ukwaguka n’ivugurura ry’ikoranabuhanga ari ingenzi mu mikoreshereze ya internet yihuta mu Rwanda no gutegura kwakira 5G mu gihe cya vuba.

Ubu biteganyijwe ko umwaka wa 2029 uzasiga mu Rwanda haratangijwe 5G, bigakorwa hanongerwa umubare w’ahantu haboneka internet idakoresha umugozi ndetse abantu bakayibona batayishyura.

Abakoresha internet ya 4G mu Rwanda bageze kuri 4.538.079 muri Nzeri 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .