00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2014: Perezida Kagame ni we mukuru w’igihugu ukoresha Twitter cyane muri Afurika

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 30 December 2014 saa 07:50
Yasuwe :

Urubuga Twiplomacy rukora icyegeranyo ngarukamwaka ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, rwatangaje ko umwaka wa 2014 urangiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari we mukuru w’igihugu wa Kabiri ukoresha Twitter cyane ku Isi akaba uwa mbere muri ku mugabane wa Afurika.
Urwo rubuga rugaragaza ko 87% by’ibiganiro Perezida Kagame agirira kuri Twitter aba ari ibyo asubiza abamwandikiye, kandi ko ari we muyobozi usubiza ibibazo abarijwe kuri urwo rubuga kurusha abandi ku Isi.
Uretse Perezida (…)

Urubuga Twiplomacy rukora icyegeranyo ngarukamwaka ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, rwatangaje ko umwaka wa 2014 urangiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari we mukuru w’igihugu wa Kabiri ukoresha Twitter cyane ku Isi akaba uwa mbere muri ku mugabane wa Afurika.

Urwo rubuga rugaragaza ko 87% by’ibiganiro Perezida Kagame agirira kuri Twitter aba ari ibyo asubiza abamwandikiye, kandi ko ari we muyobozi usubiza ibibazo abarijwe kuri urwo rubuga kurusha abandi ku Isi.

Uretse Perezida Kagame, n’abandi bayobozi bakuru ba Leta y’u Rwanda bimakaje itumanaho rinoze binyuze mu ikoranabuhanga.

Perezida Kagame asangiza bamwe mu bayobozi ku ikoranabuhanga

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo asubiza ibibazo byinshi bireba Leta y’u Rwanda akoresheje Twitter.

Minisitiri w’Intebe , Anastase Murekezi , mu mezi make amaze kuri uwo mwanya, yahise akoresha konti ye ya Twitter ku buryo budasanzwe, abamukurikira biyongereye ubutitsa, yakomeje uruharo yasigiwe n’uwo yasimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi wasubizaga ibibazo by’abanyamakuru n’abandi bafite ibyo bashaka kumubaza kuri urwo rubuga buri cyumweru.

Mu kwezi kwa Nzeli , Murekezi yafunguye ikiganiro gihurirwaho na benshi #TalktoPMRwanda aho aganira n’abantu benshi bo hirya no hino ku Isi icyarimwe.

Ikinyamakuru The New Times kivuga ko mu gihe abandi bakuru b’ibihugu baba bafite abakozi bashinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook baba, Perezida Paul Kagame we afite umwihariko wo kuba ari we uzikoreshereza atanga umusanzu w’ibitekerezo .

Perezida Kagame areba uburyo abana bahawe Mudasobwa muri gahunda ya OLPC bakerebutse mu ikoranabuhanga

Mu Gushyingo Perezida Kagame yatunguye abakoresha Twitter ubwo yatangiraga gukurikira konti z’abandi barimo abo mu muryango we ba hafi, inshuti ze zo mu karere, iz’u Rwanda na bamwe mu bakomeye mu Muryango Mpuzamahanga.

Ku ya 28 Ukuboza, konti ya Perezida Kagame yari imaze gusohokeraho ibitekerezo n’amakuru (tweets) 2, 417, kuva yafungurwa mu 2009. Yari imaze gukurikirwa n’abasaga 760 000 ariko yo imaze gukurikira 36 gusa.

Naho konti ya Perezida wa Uganda yafunguwe muri Werurwe 2010 yari imaze kunyuraho Tweets 216 kandi ikurikiwe n’abantu 82 000 gusa.

Perezida Museveni akurikira kuri Twitter konti 5 gusa; iya Perezida Kagame, Uhuru, Kikwete, Visi- Perezida wa Kenya Ruto na Bill Gates washinze Microsoft.
Konti za Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete na Leta ya Somalia nazo zaje muri 20 zikoreshwa cyane zikurikiranye ku mwanya wa 9 n’uwa 10.

Amakuru yafashwe n’ikigo Burson Masteller’s ku ya 4 Ugushyingo 2014, yagaragaje ko Perezida Kagame ari mu baperezida bakurikirwa n’abavuga rikijyana ku Isi benshi kuri Twitter, yakurikiye Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, (Ukurikiwe n’155), Narendra Modi w’u Buhinde, Tony Abbot wa Australia (357) Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden (256) na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin (278).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages