00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri mushya ushinzwe ikoranabuhanga yasuye MTN, Tigo na Airtel

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 19 April 2012 saa 03:36
Yasuwe :

kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2012, Minisitiri Nsengimana Jean Philibert, wari usanzwe ashinzwe urubyiruko gusa, ariko noneho akaba yarongereweho n’inshingano z’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itangazabumenyi, yasuye ibigo by’abikorera ku giti cyabo bitanga serivise z’itumanaho mu Rwanda.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko uru ruzinduko rwa mbere akoze nyuma yo kongererwa inshingano nshya ruri mu rwego rwo kureba aho imikorere y’ibi bigo ihagaze mu buryo bw’ibikoresho by’ibikorwa (…)

kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2012, Minisitiri Nsengimana Jean Philibert, wari usanzwe ashinzwe urubyiruko gusa, ariko noneho akaba yarongereweho n’inshingano z’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itangazabumenyi, yasuye ibigo by’abikorera ku giti cyabo bitanga serivise z’itumanaho mu Rwanda.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko uru ruzinduko rwa mbere akoze nyuma yo kongererwa inshingano nshya ruri mu rwego rwo kureba aho imikorere y’ibi bigo ihagaze mu buryo bw’ibikoresho by’ibikorwa remezo, kuko ubundi ari inshingano za leta gushyiraho ibikorwa remezo, ariko kuri ubu bikaba bisigaye bikorwa ku bufatanye n’abikorera.

“Nyuma y’uko dushinzwe indi mirimo irimo n’ikoranabuhanga, kandi twari dusanzwe dushinzwe n’urubyiruko, twifuje kureba aho ibigo bikora ibijyanye n’itumanaho rikoresha ikoranabuhanga, kugirango turebe aho bigeze bishyiraho ibikorwa remezo, n’ubwo ubundi gushyiraho ibyo bikorwa ari inshingano za leta, ariko tugomba gufatanya n’abikorera mu kubishyiraho.”

Akomeza avuga ko icyo bagendereye cyane ari uko ibikorwa remezo bijyanye n’ikoranabuhanga byasakazwa hose hatibanzwe ku mijyi yonyine. Ati: “Icyo turi kuganira n’abakora ibi bikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga, ni ukureba niba kugeza ubu babasha kwegera abaturage boroheje bo mu byaro aho kuba abo mu mijyi gusa, kuko ikoranabuhanga ntirikwiye kwiharirwa n’abanyamujyi gusa.”

Avuga ko abizi neza ko bitoroheye abatunze aya masosiyete acuruza itumanaho, kuba yajyana ibikorwa byayo ahantu ibona ko hatari abakiriya benshi, ariko leta nayo ifite ikigega cyitwa “Universal Access Fund”, cyagenewe gufasha mu guteza imbere itumanaho. Icyo kigega rero nicyo kigomba kureba bene aho ngaho hose bitoroshye kugera, naho hakagezwa ibikorwa remezo kugirango hatagira ahasigara inyuma mu iterambere.

Minisitiri Nsengimana kandi akaba yashimye urwego rw’imikorere yasanze ibigo by’itumanaho mu Rwanda bigezeho, avuga ko rushimishije. Ati “Hose baracyazamuka, imikorere ihagaze neza, ndetse na serivise zitangwa ziriyongera. Ibi rero ni ibintu bizafasha kuzamura itumanaho n’ikoranabuhanga mu Rwanda.”

Asobanura impamvu yo kongera ICT mu nshingano za Minisiteri y’urubyiruko, yavuze ko ari mu rwego rwo kugirango batoze urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho, no kugirango rubashe kuribyaza umusaruro.

Yagize ati: “urubyiruko twatangiye kurushishikariza kuba rwakora ibintu bibyara umusaruro rukoresheje iri koranabuhanga tugezemo, kuko ubukungu bw’u Rwanda bwahoze bushingiye ku isuka, ariko mu minsi iri imbere buzaba bushingiye kuri ICT aho kuba isuka. Urubyiruko rero rugomba gufata iya mbere rwitabira gukoresha ikoranabuhanga.”

Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Isakazamakuru n’itangazabumenyi (MYICT), muri iki gikorwa yasuye ibigo bine, aribyo: MTN Rwanda ari nayo yabanjirije izindi sosiyete z’itumanaho mu Rwanda; akurikizaho Tigo Rwanda nayo yaje ari iya gatatu ariko ikaba ariyo ya Kabiri kuko RWANDATEL yahagaritse ibikorwa byayo, asura na AIRTEL ya gatatu mu Rwanda kuri ubu ikaba ari nayo nshya ihari. Uretse aya masosiyete atatu, Minisitiri yanasuye isosiyete BCS (Business Communication Solutions) itanga ibikoresho bitandukanye bifasha abantu gukemura ibibazo bafite mu bucuruzi n’ubuzima busanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages