Ni imfashanyigisho iki kigo gikora cyifashishije ibikoresho biboneka mu Rwanda birimo n’ibiba byatawe nk’imyanda biirmo amacupa y’amazi n’ibikarito.
Ni igitekerezo abagishinze bagize nyuma y’uko bari bamaze kubona u Rwanda rumaze kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri ariko ibikoresho abana bigiraho bigakomeza kuba imbogamizi.
Kugeza ubu Keza Education Future Lab ikorana n’ibigo by’amashuri 116 birimo 54 byo mu Mujyi wa Kigali n’ibindi byo mu turere twa ka Bugesera, Gatsibo na Rubavu, MUganga, Ruhango, Rwamagana, Ngoma na Gicumbi. Gikorera ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Mukuru wa Keza Education Future Lab, Ngendabanga Celestin yabwiye IGIHE ko bakorana n’umuryango mpuzamahanga, Right to Play mu guhugura abarimu bigisha amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse, SET, kuva mu mwaka wa kane kugera mu wa gatandatu.
Ni ibikorwa bafatanya no guhugura abarimu bigisha mu bigo byigisha uburezi mu yisumbuye kugira ngo abanyeshuri basohoka na bo bisange muri iyo gahunda.
Kugeza uyu munsi ibyo bigo bihabwa imfashanyigisho z’ikoranabuhanga nka za robots n’izindi mashini zishobora gufasha umwana kuba yahanga umushinga ushobora koroshya imirimo runaka.
Ngendabanga ati "Imfashanyigisho zacu zishingira ku masomo afasha umwana kuba yakora robots akayitegeka ibyo igomba gukora ariko tukabikora mu buryo bw’imikino bitamurambira."
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Tufts yo muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko abana kuva ku cyiciro cy’incuke bashobora kwiga ndetse bakamenya iby’ibanze kuri porogaramu za mudasobwa na robots.
Iyo robots zikoreshejwe mu myigishirize ngo byoroha kwigisha amasomo yose ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM) kuko abana babyiga bishimye kandi bigatanga umusaruro ushimishije.
Muri Keza Education Future Lab, bafasha abana kuva ku bafite imyaka itatu kugera kuri 15 guhuza ibyo biga mu ishuri n’ibyo babona hanze hifashishijwe porogaramu izwi nka Scratch.
Ibikoresho bishobora gukenerwa nk’imfashanyigisho ku bana bari mu mashuri y’incuke, abanza n’icyiciro rusange, iki kigo gishobora kubibaha.
Umwihariko w’Ibikorerwa mu Rwanda
Kugira ngo nka robot yifashishwa mu kwigisha yaba iy’imodoka cyangwa imashini ifasha mu bwubatsi n’indi mirimo yuzure, Keza Education Future Lab ikenera ikoresha bikomoka mu Rwanda ku rugero rwa 85%.
Ubwo bakoraga ubushakashatsi bwabo, baguze agasanduku kamwe k’ibikoresho umwana ashobora kwifashisha yubaka robot y’amatara yo ku muhanda, bayigura ibihumbi 200 Frw, bayigejeje mu Rwanda bayishingiraho mu gukora imeze nka yo mu bikoresho bisanzwe.
Uretse iyi y’amatara yo ku muhanda, hari ikindi gikoresho kibumbiye hamwe ibyo umwana ashobora kwifashisha agashyira mu bikorwa imishinga 15 itandukanye.
Ni igikoresho cyiswe Keza Development Kit, aho gifasha mu mishinga irimo gukora amatara yo ku muhanda, kugenzura ubushyuhe nko mu nzu n’ahandi, kugenzura imodoka n’izindi.
Ugishaka ashobora kukibona ku bihumbi 78 Frw mu gihe ugitumije hanze bimutwara arenga ibihumbi 800 Frw.
Ngendabanga ati "Natwe tureba uko ibyo bikoresho bikozwe tukagerageza kubikora dukoresheje ibikarito n’imbaho kugira ngo igiciro cyigonderwe na buri wese. Nta gihinduka byose byigishirizwaho ibintu bimwe ndetse umwihariko wacu ni uko iyo igikoresho gipfuye dushobora kugisana."
Iyo integanyanyigisho zahindutse, abakozi b’iki kigo bajya kureba inshya zinjiyemo bagakora na bo imfashanyigisho nshya ku buryo uyu munsi bafite ubushobozi bwo guhaza ibigo byose byo mu burezi byakenera serivisi batanga.
Umwiherero mu biruhuko
Uretse gutanga imfashanyigisho zijyanye n’ikoranabuhanga, mu gihe cy’ibiruhuko Keza Education Future Lab itegura umwiherero aho abana bagahabwa amasomo y’ikoranabuhanga mu minsi 14.
Icyo gihe umwana ahabwa amasomo n’ibikoresho byose akenera mu kubaka robots zitandukanye.
Ni porogaramu umwana amaramo imyaka ibiri kugira ngo abe afite ubumenyi bw’ibanze bwuzuye, bigakorwa muri week end ndetse no mu biruhuko ndetse bigakorwa mu buryo buhoraho.
Nk’umwiherero uheruka ugasozwa ku wa 04 Kanama 2023, wahuje abana 25, umunani bari bafite imishinga myiza barahembwa.
Keza Education Future Lab ifite abakozi 14 batanga umusanzu wabo mu kwimakaza ikoranabuhganga hisunzwe ibikoresho biboneka mu Rwanda.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!