00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde bwohereje ikigendajuru ku zuba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 September 2023 saa 10:46
Yasuwe :

U Buhinde bukomeje porogaramu yabwo y’ubushakashatsi mu by’isanzure aho bwohereje ikigendajuru ku zuba, cyitwa Aditya-L1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Iki kigendajuru (Sonde) cyahagurukirijwe ku kirwa cya Sriharikota mu Buhinde. Ni indi ntambwe ikomeye kuri iki gihugu mu bijyanye no gukora ubushakashatsi mu by’isanzure.

Aditya-L1 yahagurukanye ibikoresho bya siyansi bizafasha mu kwiga imiterere y’inyuma y’izuba nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabigarutseho.

Iyi misiyo izaba ari yo ya mbere yo muri ubwo bwoko ku Buhinde nyuma y’izakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika Gishinzwe iby’Isanzure (NASA) hamwe n’icy’u Burayi.

Umuhanga mu by’ubumenyi bwerekeye inyenyeri, Somak Raychaudhury, yagaragaje ko iyi gahunda ari ingirakamaro, kandi ko ‘sonde’ yoherejwe izafasha mu kwiga ibijyanye n’isohoka ry’imyuka ijya ituruka ku zuba ikabangamira imikorere y’ibyogajuru.

Iyi sonde izagera aho yoherejwe mu bice bizengurutse izuba iri ku ntera ya kilometero miliyoni 1,5. Izafasha mu kubona amakuru y’agaciro ku bijyanye n’imiterere y’ibice bitandukanye bigize igice izuba riherereyemo.

Iyoherezwa ryayo ku zuba rije rikurikira ibindi bikorwa u Buhinde bwakoze mu kwiga imiterere y’isanzure aho iki gihugu cyashoboye kohereza ibigendajuru ku kwezi no kuri Mars.

U Buhinde ni cyo gihugu gikora misiyo nk’izi bidasabye ikiguzi gihanitse ugereranyije n’ibindi bihugu by’ibihangange nk’uko inkuru ya 7sur7 ibivuga.

Iki gihugu kandi giteganya ibindi bikorwa ku mibumbe y’Ukwezi na Venus mu myaka iri imbere.

U Buhinde bwohereje ikigendajuru ku zuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .