Sosiyete ya Toyota Motors yabiotangaje kuri uyu wa 29 Mutarama 2026.
Muri rusange, imodoka iyi sosiyete yagurishije umwaka ushize ziyongereyeho 4,6% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Zirimo izikorwa na Toyota, Lexus, Daihatsu, na Hino Motors, yose akaba ari amashami ya Toyota Motors.
Ku mwanya wa kabiri hazaho Volkswagen Group yo mu Budage, yatangaje ko imodoka zacurujwe mu 2025 ziyongereyeho 0,5% zigera kuri hafi miliyoni 9.
Ubwiyongere bw’imodoka zigurishwa za Toyota bwatewe cyane no kwaguka kw’isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Buyapani, aho izahagurishirijwe zingana na ⅖ by’imodoka zose iyi sosiyete yagurishije ku Isi.
Imodoka zo mu mashami ya Toyota na Lexus zariyongereye ku rugero rwa 3,7% mu 2025 zigera kuri miliyoni 10,5, ibyatewe n’uko ku isoko ryo muri Amerika hakenewe imodoka za hybrid ku bwinshi.
Imodoka zikurwa mu Buyapani zijya muri Amerika ziyongereye ku rugero rwa 14,2% zigera ku bihumbi 615, aho izo mu bwoko rwa RAV4 SUV ziri mu zakunzwe cyane.
Mu Bushinwa, imodoka za Toyota na ho zariyongereye ku rugero rwa 0,2%, biba inshuro ya mbere mu myaka ine ishize.
Imodoka za Toyota Group zikoresha lisansi n’amashanyarazi zihariye 42% by’izagurishijwe zose mu 2025, mu gihe izikoresha amashanyarazi gusa zo zanganaga na 1,9%.
Ku mwanya wa gatatu hazaho Ford, igakurikirwa na BYD yo mu Bushinwa, mu gihe Hyundai iza ku mwanya wa gatanu muri sosiyete zagurishije imodoka nyinshi mu 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!