00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Toyota Rwanda yamuritse Land Cruiser 300, itamenyerewe ku isoko ryo mu gihugu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 3 Gashyantare 2022 saa 08:33
Yasuwe :

Toyota Rwanda yamuritse ku mugaragaro Land Cruiser 300 igeze bwa mbere ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Iyi modoka ya Land Cruiser VX ifite moteri y’ibitembo bitandatu (V6) ishobora kunywa nka litiro 10,8 ku ntera y’ibilometero 100 igenda nk’ahantu hadasaba guhindura “vitesse” cyane. Moteri yayo ishyirwamo mazutu, ifite ubushobozi bwa 3,3.

Ni yo V6 ya mbere isohotse ikoresha mazutu kuko izindi zinywa lisansi.

Haba mu muhanda cyangwa ahandi hagoye kunyura nko mu byondo, Land Cruiser 300 ifite ubudasa bwo kuhanyura nta kibazo kandi ikoranabuhanga ikoranye rikayibifashamo bitagombye ko shoferi akoresha vitesse no kongera umuvuduko.

Ifite amatara mato y’imbere afasha shoferi kureba mu gihe imodoka igeze ahari igihu ikanagira ikoranabuhanga rya “headlamp washers”
rifasha koza amatara.

Mu gihe ikinyoteri cy’izindi V6 zayibanjirije cyabaga kimeze nk’uruziga, icya LC 300 VX cyo kiri mu ishusho imwe n’itara gikikiye.

Ku kijyanye n’ubushyuhe, ifite imyanya itatu yo kwifashisha igihe hakenewe kwinjizamo ubuhehere. Imyanya ibiri iri imbere naho umwe uri inyuma y’intebe z’imbere.

Evans Mose Maroko ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Toyota Rwanda, yavuze ko imiterere y’iyi modoka izafasha mu igabanya ry’imyuka ihumanya ikirere.

Ati “Ishobora kugenda kilometero 12 ikoresheje litiro imwe [ya mazutu]. Irahendutse [ugereranyije n’uko imeze] kuko ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 150 Frw na miliyoni 165 Frw.”

Umwe mu bitabiriye imurikwa rya LC 300 VX, V6, Sebakungu Athanase, yatangaje ko yasanze iyo modoka ifite ikoranabuhanga rigezweho kandi rifasha cyane.

Ati “Ibiciro usanga bihindutse ariko birumvikana uko ikoranabuhanga ryiyongera n’ibiciro bigenda bihinduka. Gusa icyo nashimye ni uko batweretse amahitamo ahari, bakatwereka ko biteguye kuba baganira n’abakiliya ku biciro.”

Toyota Motor Corporation yakoze Land Cruiser bwa mbere mu 1951 iyita BJ.

Mu 2019, haguzwe Land Cruisers zirenga miliyoni 10. Ubwo hizihizwaga imyaka 70 ishize hakozwe Land Cruiser ya mbere mu 2021, ni bwo herekanwe LC 300 nk’impano y’iyo sabukuru ku bakunzi b’imodoka zo muri ubwo bwoko.

LC 300 ya mbere yagejejwe mu Rwanda mu Ukuboza 2021 igurishwa mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2022. Amakuru avuga ko hari izindi eshanu zamaze gutumizwa.

Iyi modoka ifite ikoranabuhanga ryitwa Headlamp washers riyibashisha koza neza amatara
Ifite amatara ayifasha kunyura ahantu hari igihu cyinshi
Ifite ikoranabuhanga riyibashisha guhindura Vitesse mu buryo bwa Automatique
Ikinyoteri cya LC 300 VX ni uku giteye
Uyiguze ahabwa n'ibikoresho byamufasha mu gihe yagize ikibazo
Imbere aho shoferi yicara ni uku hateye
Ahamanuka igenda buhoro nta ruhare shoferi abigizemo usibye kuyobora gusa
Ifite umuvuduko urenze uwa LC 200 V8
Imiterere yayo yashimwe n'abaguzi bayirebye
LC 300 ifite agaciro ka miliyoni 150 Frw
No mu byondo LC 300 ihanyura itanyerera
Umuyobozi wa Seba Group, Sebakungu Athanase, yari mu bitabiriye imurika ry'iyi modoka

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .