00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tesla izatangira kugurisha ‘robots’ za Optimus bitarenze 2027

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 February 2026 saa 10:01
Yasuwe :

“Bitarenze impera z’umwaka utaha, ntekereza ko tuzaba twatangiye kugurisha imashini-muntu [robots] ku isoko rusange.” Ibi ni ibyatangajwe na Elon Musk mu cyumweru gishize, aho ku nshuro ye ya mbere yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (World Economic Forum) i Davos.

Uyu mushinga wo gukora robots, ushyirwa mu bikorwa na Tesla Inc. zahawe izina rya ‘Optimus Robot’ cyangwa ‘Tesla Bot’.

Elon Musk afite intego yo kugeza ku isoko robots miliyoni imwe. Naramuka ageze kuri iyi ntego, azahabwa ishimwe ry’agera kuri miliyari 1.000$ mu gihe cy’imyaka icumi, nk’uko byemejwe n’abanyamigabane ba Tesla mu Ugushyingo 2025.

Muri uwo mujyo Musk aherutse gutangaza ko Tesla izahagarika gukora imodoka zo mu bwoko bwa Model X SUV n’iza Model S mu ruganda rwayo ruri muri California, uwo mwanya ugakoreshwa mu gukora Optimus robots.

Mu ijambo rye i Davos, Musk yongeye kumvikana agaruka ku ntumbero ze, zo kubaka ikoranabuhanga ry’ububiko bw’amakuru [data centers] mu isanzure rikoresha ingufu zituruka ku mirasire y’Izuba, bigakorwa bitarenze imyaka itatu iri imbere.

Ibi bizakorwa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ingufu ku Isi. Yizera ko bizaba bihendutse kubika no gutunganyiriza amakuru mu isanzure.

Ibi bishobora no gutanga umusanzu mu ikorwa ry’izi robots.

Izi robots zishobora gukoreshwa mu ngo, inganda, inzego z’ubuzima, imyanya ihuriramo abantu benshi nk’amasoko n’ibibuga by’indege, ubwubatsi, n’ahandi henshi.

Musk yateguje gutangira kugurisha izi robots bitarenze 2027
Zitezweho koroshya imirimo inyuranye
Izi robots zishobora gukoreshwa mu ngo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages