Mu mezi abiri ashyize umusaruro w’abakozi b’Akarere ka Rulindo ugaragarira buri wese kubera imashini (Finger print) bazanye, ibafasha kumenya igihe umukozi yagereye cyangwa yaviriye ku kazi.
Kangwagye Justus, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo avuga ko n’ubwo hari hasanzwe hari uburyo bukoreshwa mu kumenya igihe umukozi yagereye ku kazi yandika mu gitabo, aka kuma gafite akarusho ko gutanga amakuru yizewe hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuko mu gitabo umuntu ashobora kwandika isaha inyuranyije n’igihe yaziye, ariko aka kuma ko ntibishoboka.
Kuzana aka kamashini si uko abakozi b’akarere ke bakoraga nabi, ahubwo ni uburyo bwo kubahwitura bakongera umusaruro, bakanoza imikorere, kuko kabafasha kwicunga bo ubwabo ntawiriwe abazwa igihe yaziye cyangwa yatahiye, kuko ako kuma gafite ubushobozi bwo gutanga amakuru y’amasaha buri mukozi yakoze, mu gihe runaka babikenereye.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko hariho amategeko asanzwe ahari akaba ariyo azifashishwa mu gukemura ikibazo cy’abakozi batubahiriza igihe.
Umukozi w’Akarere ushinzwe imishahara y’abarimu n’abaganga, Enock Mfitumukiza, atangaza aka kuma kaziye igihe, kuko karushijeho kubahwitura bubahiriza amasaha y’akazi kurenza uko babikoraga. Akomeza avuga ko kuba kadashobora kwibeshya ngo kagaragaze igihe kitari cyo umukozi yaziye cyangwa yatahiye, na byo ari ikintu cyiza cyane.
Aka karere kaje gakurikira ibindi bigo bya Leta byinshi bikoresha ubu buryo, aho umukozi wese asabwa gushyira igikumwe muri aka kuma, haba igize aza cyangwa ava ku kazi, bigafasha mu kumenya imikorere no kubahiriza amasaha y’akazi.



















TANGA IGITEKEREZO