00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OpenAI yaretse undi mushinga wari waragenewe ‘abakuze’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 March 2026 saa 11:59
Yasuwe :

OpenAI yahagaritse ku mugaragaro gahunda yayo yo gukora icyiciro cyagenewe abakuze [adult or erotic mode] muri ChatGPT.

Nubwo OpenAI itigeze itangaza amakuru yimbitse ku mikorere ya [adult mode] mu gihe yaba yatangiye gukoreshwa, hashingiwe ku mikorere ya ChatGPT, byari byitezwe muri rusange ko ubu buryo buzoroshya amabwiriza akumira ibintu runaka [safety filters] y’iyi porogaramu asanzwe amenyerewe.

Byari ukugira ngo abayikoresha babashe kugirana ibiganiro byeruye ku ngingo zijyanye n’urukozasoni, ikaba yanajya mu cyimbo cy’umukunzi w’uyikoresha [intimate roleplay].

Iki gitekerezo cyatangajwe bwa mbere n’umuyobozi mukuru w’iki kigo mu Ukwakira 2025, ariko nticyakirwa neza na benshi.

Guhagarika iyi gahunda bishingiye ku guhindura icyerecyezo cy’iki kigo mu bikorwa byacyo.

Mu minsi yashize cyahagaritse porogaramu n’ibikorwa bimwe nko gusesa amasezerano na Disney, kugira ngo ishyire imbaraga zayo ku bakoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi ndetse n’abahanga mu bya mudasobwa [computer coders].

Ku wa Kabiri, bahagaritse imirimo yo gukora uburyo bwo kugura no kugurisha kuri internet [e-commerce feature] bwiswe Instant Checkout.

Ku munsi ukurikiyeho, mu buryo butunguranye bahagaritse Sora, porogaramu ikora amashusho. Yari yaratangijwe muri 2024.

Iki kigo kiri gukora izi mpinduka kugira ngo gihangane n’ihatana rikomeye rituruka ku bindi bigo nka Anthropic.

OpenAI iri no kwerekeza amaso yayo mu gukorana na leta. Mu byumweru bitatu bishize, yahigitse Anthropic, igirana amasezerano na Minisiteri y’Ingabo muri Amerika.

OpenAI yaretse undi mushinga wari waragenewe ‘abakuze’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages