00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Google, Apple na yo irategura gusohora imodoka yitwara

Yanditswe na

Jules Rutabingwa

Kuya 18 February 2015 saa 07:40
Yasuwe :

Bamwe basanzwe bazi ndetse banafite iPhone, iPad ndetse na MackBook Air. Tugereranyije, ushobora kugura isaha ya Apple, ariko se nibangahe bazashishikazwa ni modoka ya Apple?

Nyuma y’imodoka yitwara ya Google yashyizwe ku isoko mu mwaka ushize, Isosiyeta Apple na yo ivugwaho kuba ifite umugambi wo kuza guhangana kuri iri soko.

Iyi Sosiyete ikomeye mu by’ikoranabuhanga ku rwego mpuazamahanga, bivugwa ko yaba iri mu nzira zo gukora iyi modokana izaba itwarwa n’ikoranabuhanwa ubwaryo (electric car).

Ikinyamakuru Wall Street cyatangaje ko Apple yamaze gutegura abakozi bagiye gukora kuri uyu mushinga wagizwe ibanga ukitwa "Titan", aho bamwe bashobora kuba baranagiye kwihugura birambuye kumyubakire y’iyi modoka bifashishije abubatse iza mbere (za google).

Bivugwa kandi ko iyi modoka izaba ari mini-van. Umwe mu bari muri uyu mushinga yagize ati "Apple yizeye ko izigarurira isoko ry’imodoka zitwara nk’uko yabikoze kuri Smartphone za iPhone, ndetse na musasobwa zayo.”

Na none kandi ngo Apple izakenera imyaka myinshi kugira ngo iyi modoka ije ku isoko ari nta makemwa, ugereranyije n’uburyo yashyizemo imbaraga nyinshi.

Indi nkuru wasoma: Impamvu 3 inganda z’imodoka zisanzwe zakangaranyijwe n’imodoka yitwara ya Google


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages