Iyi televiziyo n’ibindi bikoresho bikoranye ikoranabuhanga rihambaye, umukiriya ubishaka yoroherezwa kubibona ku giciro gito.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere muri Mobisol, Joelle Nzambimana yavuze ko Solar TV System yashyizwe ahagaragara umuntu ayishyurira rimwe cyangwa akayihabwa ku nguzanyo azishyura mu myaka itatu.
Yagize ati “Ubiguze byose ni ibihumbi 290Frw. Ushobora no kubifata ukazishyura mu myaka itatu, wishyura 12 000Frw buri kwezi. Ibikoresho byacu, bifasha abaturage kumenya amakuru, kuba ahantu heza habona n’ibindi.”
Umuyobozi w’ishami ryo guteza imbere ingufu muri REG (EDCL), Emmanuel Kamanzi yashimiye Mobisol ku ruhare igira mu gufasha Leta kugeza amashanyarazi ku banyarwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, aboneraho kuyisaba ko yajya yita ku gushyiraho ibiciro byoroheye buri munyarwanda.
Yagize ati “Icyo tubasaba nka Leta, ni ugukomeza kureba kuri ibyo biciro no ku buziranenge kandi twizeye ko batazadutenguha.”
Yakomeje asobanura ko ikibazo cyari gihari ari ugushyira mu bikorwa gahunda za Leta zo kugeza ku baturage amashanyarazi, ubu Mobisol n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu kugikemura.
Ushaka ibikoresho bya Mobisol, yabibona ahari iduka ryayo mu gihugu hose cyangwa agatelefona ku murongo utishyurwa kuri 2345 bakabasobanurira byinshi.
Mobisol-Rwanda, ni ikigo gikwirakwiza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, kimaze imyaka itatu giha ibikoresho abanyarwanda byiganjemo televiziyo, amatara n’ibindi cyane cyane ababa ahataragera umuriro w’amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO