Izi batiri zifite ubushobozi bukomeye bwo kubika ingufu igihe kinini kandi ntizangirike.
Bitandukanye na batiri zisanzwe ziba zifite igice kirimo amazi [electrolyte], kuri izi za ‘Solid-state’ iki gice kijyamo amazi ziba zigizwe n’ibindi bikoresho bishobora kunyuramo no kubika ingufu ariko bikomeye cyangwa byorohereye.
Mu kuzikora hakunze kwifashishwa ikinyabutabire cya ‘lithium oxide’, ibirahure byo mu bwoko bw’ibinyabutabire bya lithium phosphorus oxynitride- LiPON, cyangwa plastique zo mu bwoko bw’ibinyabutabire bya polymer, mu gihe haba hagiye gukorwa batiri yorohereye.
Ikigo gikora ubushakashatsi ku bijyanye na za batiri, SNE Research, kigaragaza ko mu gice cya mbere cya 2024, BYD ari rwo ruganda rwa kabiri ku Isi rwihariye igice kinini cy’isoko rya batiri ku Isi ku rugero rwa 15, 8%.
Mu nama mpuzamahanga yiga ku by’ingufu iri kubera mu Bushinwa, Lian Yubo, yavuze ko n’ubwo isoko ry’izi batiri nshya riri kwaguka hakiri imbogamizi mu kiguzi kikiri hejuru mu bikoresho nkenerwa n’inzira izi batiri zikorwamo zitarasobanuka neza.
Urugero nk’umwe mu bashinze uruganda rukora imodoka rwa NIO, Qin Lihong, yavuze ko iri koranabuhanga ry’izi batiri bisaba 42,500 $ ngo zishyirwe mu modoka, igiciro kiri hajuru ya zimwe mu modoka ziri ku isoko ubu.
Sosiyete ya CATL yihariye igice kinini cy’isoko rya batiri [38,7%] yatangaje ko na yo kuva mu 2027 izatangira gukora izi batiri zikomeye ariko itangirane n’umubare muto kuko bisaba ubushobozi buri hejuru.
Zimwe mu nganda zikora imodoka zatangiye gucuruza imodoka zikoresha izi batiri, urugero uruganda rwa NIO rwatangiye kugurisha imodoka zo mu cyiciro cya sedan, ET7, zifite batiri za kilowatt 150 z’ubu bwoko bushya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!